Vanessa utagira icyo atwarwa no kwambara Bikin yanenze ba Nyampinga

Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 yanenze bikomeye ba Nyampinga baserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga bakanga kwambara Bikini ngo abona baba batagiye guhatana.

Vanessa Uwase uko abitekereza….

Ni nyuma y’uko Miss Hirwa Honorine bita ‘Igisabo’ yanze kwambara turiya twenda tw’imbere gusa mu irushanwa arimo rya Miss Earth 2017, agahitamo kwambara ibyo avuga ko bidatesha agaciro umuco w’igihugu cye.

Abinyujije kuri SnapChat, Vanessa Uwase yavuze ko abanga kwambara Bikini baba bifitiye izindi mpamvu harimo nko gutembera cyangwa kumenyana n’abantu bashya.

Yanditse ati “Uretse bamwe kuba bifitiye impamvu zabo harimo nko gutembera, gushaka kumenyana n’abandi bantu bashya, kureba imico y’ahandi…. Gusa niba ugiye uziko utazakurikiza amategeko kandi biri mu bizatuma utsindwa nahamya ntashidikanya ko uba utagiye guhatanira iryo kamba”.

Utu twenda tw’imbere dukunze guteza kwibaza mu gihe hari umukobwa uvuye mu Rwanda aserutse mu marushanwa y’ubwiza, bamwe ntibatwambare abandi bakatwambara.

Yanze abasohokera u Rwanda bakifata

Byatangiriye kuri Miss Aurore Mutesi witabiriye irushanwa rya Miss Supranational 2013 bigeze aho kwambara bikini Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 arayambara ariko akingaho agatenge.

Mu 2014 uwitwa Umwali Neema nawe yaje guserukira u Rwanda muri ayo marushanwa ya Miss Supranational abo bari bahatanye bose bambaye Bikini nawe ahitamo kutayambara.

Miss Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’ u Rwanda 2014 nawe yagiye muri Miss Supranational 2016 we yakoze itandukaniro yambara Bikini biteza impaka nanone, bamwe bamuvuga nabi ko yafashe umwanzuro udakwiye abandi barabishima.

Colombe icyo gihe yavuze ko aba ari ugushaka imibereho  ati Abo banshinja kwangiza umuco ndahamya ko naburaye nta numwe wabimenya ngo angaburire ibyo nakoze nabitekerejeho kuko ari akazi kanjye”.

Vanessa Uwase we yemeza ko uwanga kwambara Bikini mu irushanwa ry’ubwiza aba yagiye kwitemberera no kumenya abantu bashya.

Aurore yanze kwambara Bikini, impaka zihera ubwo

Aurore yanze kwambara Bikini, impaka zihera ubwo

Umwali Neema nawe yarabyanze

Umwali Neema nawe yarabyanze

Miss Igisabo nawe ejo bundi yanze kwambara udusamamagara twonyine arenzaho ikanzu

Miss Igisabo nawe ejo bundi yanze kwambara udusamamagara twonyine arenzaho ikanzu

Uwase Vanessa we nubwo atarajya muri aya marushanwa mpuzamahanga, ubusanzwe Bikini ntacyo zimutwara

Uwase Vanessa we nubwo atarajya muri aya marushanwa mpuzamahanga, ubusanzwe Bikini ntacyo zimutwara




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *