Uwitonze Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa 2000 yatandukanye n’umugabo we bamaranye imyaka 9

Uwitonze Sonia Rolland Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa 2000 yatandukanye n’umugabo we Jalil Lespert bamaranye imyaka 9 gusa intandaro ntiramenyekana.

Related image

Sonia Rolland w’imyaka 37 na Lespert w’imyaka 42 ukina filime zisetsa, bamenyanye nyuma yo guhurira mu ifatwa ry’amafoto y’ikinyamakuru Uomo Vogue mu 2009.

Image result for Uwitonze Sonia Rolland avec Jalil Lespert

Aba bombi batandukanye bafitanye umwana w’umukobwa witwa Kahina w’imyaka irindwi.

Sonia Rolland afite undi mwana yabyaranye na Christophe Rocancourt babanye mbere, na Lespert afite abandi bana babiri yabyaranye n’umukinnyi wa filime zisetsa, Bérangère Allaux.

Ikinyamakuru Voici cyo mu Bufaransa kivuga ko aba bombi bamaze gutandukana, gusa impamvu yatumye bahitamo guhagarika urugendo rw’urukundo ntiramenyekana.

Image result for Uwitonze Sonia Rolland avec Jalil Lespert

Sonia amaze iminsi agaragara mu bikorwa bya Paris Fashion Week, mu gihe Lespert we ahugiye mu gukora filime ye nshya yitwa le Dindon.

Image result for Jalil Lespert

Mu ntangiro z’uyu mwaka Sonia Rolland washinze umuryango Maisha Africa. Yashyize hanze filime mbarankuru yise ‘Femmes du Rwanda’, yanahawe igihembo cya Bronze mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Cannes Film Festival.

 

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *