Uwiragiye Alphonse yiyemeje kunga abanyarwanda binyuze mu ndirimbo ze

Umuhanzi Uwiragiye Alphonse yifashishije indirimbo ze, yiyemeje kugaragariza isi intambwe u Rwanda rwateye ndetse ashishikajwe no kwibutsa abanyarwanda  aho bari hose  kurushaho kunga ubumwe.

Uwiragiye Alphonse ni umugabo wubatse byemewe n’amategeko, afite abana 3 atuye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe.

Yahamirije Celebzmagazine.com ko yakuze akunda umwuga w’ubuhanzi akarusho yiyumvamo kuzahanga indirimbo z’ubuvugizi ndetse zitaka ibyiza.

Ku ikubitiro Uwiragiye yashyize ahagaragara indirimbo yitwa “Rwanda” yumvikanamo urugendo igihugu cyanyuzemo n’ibyo rugezeho ariko ikibutsa abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe.

Yagize ati”Iyi ndirimbo njya kuyihimba nibutsaga ibihe bigoye u Rwanda rwanyuzemo n’ibyo tugezeho nsaba abanyarwanda kurushaho kunga ubumwe,ubufatanye no kwishimira byinshi byiza twagezeho.”

Ubuhanzi bwa Uwiragiye Alphonse bufite intego ndetse ntashidikanya kuzabigeraho.Ati”Intego yanjye yananteye guhanga iyi ndirimbo ni ukubwira abanyarwanda aho bari hose ku isi gufatanya kubaka urwatubyaye twirinda icyadutanya ahubwo dushaka icyaduhuza.”

Alphonse yemeza ko ababazwa n’abahanzi usanga bahanga indirimbo zisenya zirangaza abafana aho gusakaza ubutumwa bwubaka isi.

Yasoje ikiganiro asaba ko umunyarwanda aho ari hose akwiye gukunda igihugu no kugikorera.

Kanda hano wumve indirimbo “Rwanda”

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *