Uwilingiyimana Agathe yagize umutima wo gukuraho ‘’iringaniza’’ arabizira

Uwilingiyimana Agathe ni Intwari y’Igihugu mu rwego rw’Imena, rurimo abantu baranzwe n’ibikorwa by’intangarugero birimo kwitanga.

Image result for agathe uwilingiyimana

Ibikorwa bye  yabitangiye ubwo yari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, ahangana no  gukuraho akarengane mu mashuri mu cyiswe “Iringaniza”, aho amashuri yabaga afitwe abo yagenewe hatitawe ku bushobozi bwabo.

Ku butegetsi bwa Habyarimana Yuvenal, wari Perezida w’u Rwanda, nibwo yaharaniye kurenganura abakandamijwe  ashaka ko hakurikizwa ubushobozi bwa buri munyeshuri.

Uwilingiyimana yakunze igihugu kugeza ubwo ahangaye kujya ku isonga rya politiki ari umutegarugori, igikorwa cyafashwe nk’ikidasanzwe mu gihugu, ahangana n’ingoma yariho ku mugaragaro.

Amateka agaragaza ko yaranzwe n’umwete ku buryo budashidikanywa ari ku murimo we wa Minisitiri w’Intebe w’Umunyarwandakazi wa mbere mu Rwanda. Mu gihe cy’amahina  yahanganye n’ingoma yari ku butegetsi atazuyaza, ntiyahungabanywa n’ibitotezo kandi ntiyagamburuzwa na byo akomeza kuza ku isonga ry’ubutwari.

Ari mu bashinze ishyirahamwe “SERUKA” (Ishyirahamwe ry’Abari n’Abategarugori riharanira Amajyambere), agira uruhare rukomeye mu gushinga umuryango FAWE (Forum for African Women Education), ugamije guteza imbere uburere bw’Abanyafurikakazi, aharanira ko abari n’abategarugori bashyirwa mu nzego z’ubuyobozi.

Image result for Uwilingiyimana Agathe

Amashuri n’imirimo by’Uwiringiyimana

Icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza yacyigiye i Gikore kuva mu wa 1960 kugeza mu wa 1963, icya kabiri acyigira i Kansi kuva mu wa 1963 kugeza mu wa 1966. Ayisumbuye yayize muri Lycée Notre Dame de Cîteauxi i Kigali kuva mu wa 1966 kugera mu wa 1973, ahakura impamyabumenyi y’ubwarimu, D7.

Amashuri makuru yayize mu Ishuri Rikuru Nderabarezi (I.P.N) ry’ i Butare kuva mu wa 1973 kugera mu wa 1976, aho yakuye impamyabumenyi yo kwigisha Imibare n’Ubutabire mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Mu wa 1984-1986 yakomeje muri Kaminuza y’u Rwanda, ahakura impamyabumenyi ihanitse mu Butabire (Chimie).

Kuva mu wa 1976 kugeza 1984, yabaye umwarimu mu ishuri mbonezamubano ryo ku Karubanda i Butare, yigisha imibare n’ubumenyi. Kuva mu wa 1986 kugeza muri Werurwe 1989 aba umwarimu w’ubutabire mu Rwunge rw’amashuri rw’ i Butare, ari n’umushakashatsi mu kigo cy’ubushakashatsi ku miti ya gakondo (CUPHAMETRA: Centre Universitaire de Recherche sur la Pharmacopée et la Médecine Traditionelle.)

Image result for Uwilingiyimana AgatheKuva muri Werurwe 1989 kugeza muri Mata 1992, yabaye Umuyobozi w’Inganda nto n’iziciriritse muri Minisiteri y’Inganda n’Ubukorikori. Kuva ku wa 16 Mata 1992 kugeza ku wa 16 Nyakanga 1993 aba Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye.

Yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wa mbere w’umugore kuva kuwa 17 Nyakaganga 1993 kugeza kuwa 7 Mata 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yicwaga n’abari ingabo zari ku butegetsi bwa Habyarimana yicanwa n’abasirikari 10 b’ababiligi bamurindaga.

Uwilingiyimana Agathe ni mwene Ntibashirakandi Yuvenali na Nyirantibangwa Saverina. Yavukiye i Gikore mu Karere ka Kibingo mu Ntara ya Butare ku wa 23 Kamena 1953. Ashakana na Barahira Ignace mu wa 1976, babyarana abana batatu.

 

Nyampeta Abdou

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *