Uwazanye agatotsi mu rukundo rwa Cardi B na Offset yasabye imbabazi

Mu gihe gito umuraperikazi Belcalis Marlenis Almanzar umaze kwamamara nka Cardi B atandukanye n’umuraperi Kiari Kendrell Cephus uzwi nka Offset bari bamaze igihe babana ndetse babyaranye umwana w’umukobwa, ndetse banasezeranye kubana akaramata, uwitwa Summer Bunni yemeje ko ariwe ntandaro asaba imbabazi isi muri rusange.

Image result for Summer Bunni

Summer Bunni wambaye ingofero y’umukara niwe wabaye gatanya

Uyu mukobwa uzwi ku izina rya  Summer Bunni yifashishije Instagrama  yashyize ukuri ahagaragara Ati”Ndabyemera ko intandaro yo gutandukana ari njye ariko ntaruhare nabigizemo,ntanarimwe nifuze kubabaza umuntu.Nsabye imbabazi abakunzi be,umuryango we n’isi muri rusange. ”

Uyu mugore uri mu barangamiwe cyane muri iki gihe yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iye yitwa ‘Bodak Yellow’, ‘Motorcyle’ ft Migos na Nicki Minaj , ‘Bartier Cardi’, Girls like you’ ft Maroon 5, ‘Finesse’ ft Bruno Mars n’izindi nyinshi.

Mu buzima bw’urukundo, mu biganiro bitandukanye yagiye agaragaza ko akunda byimazeyo umusore witwa Offset wo mu itsinda rya Migos, nubwo baje gutandukana bari baramaze guhana isezerano ryo kubana nk’umugabo n’umugore.

Mu butumwa bw’amashusho uyu mugore yashyize ku rubuga rwa Instagram, yagize ati” akenshi nageragezaga kugira ngo mu rukundo bibe byiza n’umubyeyi w’umwana wanjye ariko bikaba iyanga.”

Arongera ati “Ubu turi inshuti zisanzwe kandi murabizi ko dukorana neza mu by’ubucuruzi. Azakomeza amvugishe kenshi kandi rwa rukundo rwacu tuzarukomeza gusa ibintu ntibyagendaga neza hagati yacu mu gihe kinini gishize, gusa ntawe ufite ikosa.”

Cardi B yavuze ko mu rukundo rwabo byanze, agahitamo kurushyiraho akadomo

Uyu mugore w’imyaka 25 yakomeje avuga ko yageze aho akabona urukundo rwabo rutagishobotse ndetse ubu bakaba batakiri kumwe. Asoza ati “Sinzi igihe bizatwara ngo tubone gatanya yemewe gusa nzakomeza kumukunda urukundo rwinshi nka se w’umwana wanjye.”

Cardi B yavukiye muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gace ka The Bronx muri leta ya New York, tariki 11 Ukwakira mu 1992.

Cardi B yemeje ko yamaze gutandukana na Offset

Yatangiye kumenyekana cyane mu 2015 ubwo yafatanyaga n’icyamamare mu njyana ya Reggae gikomoka muri Jamaica ‘Shaggy’ na Popcaan bagasubiramo indirimbo yise Boom Boom.

Muri Nzeri uyu mwaka yasezeranye na Offsett mu buryo bw’ibanga nyuma y’uko muri Nyakanga babyaranye umwana w’umukobwa bise Kulture Kiari Cephus.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *