Uwayezu Regis Francois niwe watsindiye kuba umunyamabanga wa FERWAFA,Ese ni muntu ki?

Nyuma y kubona umuyobozi wa FERWAFA ,iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabonye umunyamabanga,Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Gicurasi 2018, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje Francois Regis Uwayezu nk’ umunyamabanga waryo mushya.

FERWAFA yabonye umunyamabanga mushya

 

Uwayezu w’imyaka 35, afite icyiciro cya 3 cya Kaminuza muri ‘Business Administration (MBA)’ yakuye muri Kaminuza ya Mount Kenya. Uwayezu niwe watsinze ibizamini byatanzwe na FERWAFA mu minsi yashize. Ni umwanya wahatanirwaga n’ abantu 73.

Atangaza uyu munyamabanga mushya , (Rtd) Sekamana Jean Damascene, Perezida wa FERWAFA yatangaje ko ashimishijwe no kuba agiye gukorana na Uwayezu. Ubunararibonye bwe mu mupira w’amaguru ngo buzafasha cyane FERWAFA.

Yagize ati ” Nishimiye kwakira Uwayezu nk’umunyamabanga mushya wa FERWAFA, ndetse nejejwe no kuzakorana na we. Ubuhanga bwe mu bigendanye n’imiyoborere ndetse n’ubumenyi afite ku mupira w’amaguru bizafasha cyane FERWAFA.”

Uwayezu we yatangaje ko yishimiye kuba yinjiye muri FERWAFA kugira ngo na we ashyire itafari rye mu kubaka umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Ati ” Umupira w’amaguru wahoze ariyo ‘Passion’ yanjye. Nishimiye cyane kwinjira muri FERWAFA ndetse niteguye gukorana neza na komite ya FERWAFA n’abandi bafatanyabikorwa mu kubaka umupira w’amaguru w’u Rwanda kandi nizeye ko tuzakora akazi k’indashyikirwa.”

Uwayezu yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’umutungo mu kigo cy’Inteko y’Ururimi n’umuco, RALC. Ni umwanya yari ariho kuva muri 2012.

Uwayezu kandi yari asanzwe ari umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’abatoza ba ruhago mu Rwanda. Yabaye umutoza mu makipe atandukanye arimo Kaminuza y’u Rwanda yabayemo imyaka 3 ndetse na APR FC Academy n’ikipe nkuru nayo yamazemo imyaka 3.

Umwanya w’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ni umwanya w’umuyobozi uhoraho wa FERWAFA ukurikirana ibikorwa n’abakozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, umunsi ku munsi.

Uwayezu afite ‘Certificat’ z’ubutoza zo ku rwego mpuzamahanga arizo DFB C-Licence na UEFA B-Level yakuye Koblenz mu Budage mu mahugurwa yahigiye kuva tariki 30 Kanama kugeza tariki 17 Nzeli 2010.

Muri 2010 yegukanye igikombe cya Copa Coca-Cola U17 ubwo yari umutoza wungirije muri APR Football Academy.

Uwayezu aje gusimbura Habineza Emmanuel wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kuva muri Gashyantare uyu mwaka, weguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi 16 hatowe Komite nshya.

Habineza wari wagizwe Umunyamabanga wa Ferwafa ubwo Nzamwita Vincent de Gaulle yayoboraga FERWAFA, muri Gashyantare 2018, asimbuye Uwamahoro Tharcille Latifah, yeguye nyuma y’uko iri Shyirahamwe ribonye umuyobozi mushya, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène watowe tariki 31 Werurwe 2018.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *