Uwavuze ko urubanza rwa Diane Rwigara rwakurikiranwa by’umwihariko yiwe ‘Umuta mutwe’

Umunya- Canada, Michaëlle Jean, akaba yari ahanganye na Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaranda OIF, yiswe umuta mutwe nyuma yo gusaba ko urubanza rwa Diane Rwigara rwakurikiranwa by’umwihariko.

Michaëlle Jean  avuga ko Diane Rwigara ari impirimbanyi y’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, agasaba ko urubanza rwe rwakurikiranwa by’umwihariko; gusa igitekerezo cye cyafashwe nk’ishyari yaba yaragize nyuma yo gutsindwa n’umunyarwanda.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Michaëlle Jean yagize ati “Dukurikirane n’ubushishozi bukomeye urubanza ruregwamo mu Rwanda impirimbanyi y’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo Diane Rwigara na nyina baherutse gufungurwa by’agateganyo mu Ukwakira, bashinjwa mu Rukiko rw’i Kigali ‘guteza imvururu”.

Mu kumusubiza, abicishije ku rukuta rwa Twitter, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yagize ati “ipfunwe ryo gutsindwa cyatumye uta umutwe. Umunyamabanga Mukuru mushya [Mushikiwabo] yaratowe kandi muri ibi byumweru bike usigaje, nta burenganzira ufite bwo gukoresha umwanya urimo ngo wihimure ku musimbura wawe Mushikiwabo ndetse n’igihugu cye”.

Abandi banyarwanda batandukanye bakomeje basubiza uyu mugore, Uwitwa kuri Twitter Tuyisabe Providence yagize ati “urantengushye. Ubu mpise nemeranya n’abanya-Canada bagukuyeho amaboko i Erevan”.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Mukangemanyi we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri. Bafunguwe by’agateganyo bakazaburana bari hanze, mu gihe iburana riheruka basabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 22.

Munezero Janvier/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *