Uwase Sangwa ahagarariye u Rwanda muri Miss University Africa 2019

Uwabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2019, Uwase Sangwa Odylle wabaye  ahagarariye u Rwanda muri  Miss University Africa 2019 ahanganye n’abakobwa 50.

Aba bakobwa uko ari 50, bazatorwa binyuze kuri murandasi (internet) maze 10 ba mbere ari bo bahita bajya mu cyiciro cya nyuma.

Iri rushanwa rikaba ribera mu gihugu cya Nigeria, uyu mwaka u Rwanda rukaba ruhagarariwe na Uwase Sangwa Odylle wabaye igisonga cya 2 cya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Umwaka ushize wa 2018 u Rwanda rwahagarariwe na Umunyana Shanitah ubu uhataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, ntiyaje guhirwa kuko ikamba ryegukanywe na Marlise Sacur ukomoka muri Mozambique.

Amafoto ye y’ibihe binyuranye

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *