Idris benshi bazi mu murimo wo gutanga ibiryo n’ibinyobwa muri Kigali Selena Hotel,ubuzima bwarahindutse amaze kwamamara mu kwambika ibyamamarire barimo abo mu Rwanda no hanze ya rwo.
Idris yahamirije Celebz Magazine ko yakuranye impano mu by’ubwiza n’imideli ndetse yiha intego yo kuzakizwa na byo.
Nyuma yo kwiga ngo yabanje gushakisha imibereho mu mirimo inyuranye irimo ubuseriveri mu ma hotel n’utubari ariko yifitemo intego yo kuzagera ku nzozi ze.Uyu mwaka, Idris yatangije iduka ahitwa i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ridoda imyenda rikanacuruza imyenda igezweho.
Yahamirije umunyamakuru ko inzozi ze zigenda zigerwaho kuko ngo yatangiye gukorana n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Meddy,The Ben,Dj Pius,Devis D n’abandi. Idris ashimira Meddy wamuhuje n’abahanzi banyuranye bo hanze y’u Rwanda barimo Rayvanny wo muri Tanzania.
Idris yasoje ikiganiro yibutsa urubyiruko kugira intego no guharanira kuzigeraho.
Video:Ikubiyemo ikiganiro kirambuye
Chris/Interview
Videographer/Cm production