Uwari umukunzi wa Steve Kanumba yambitswe impeta ubukwe buzabera i Dubai

Uwari umukunzi wa nyakwigendera Steve Kanumba,Elisabeth Lulu yamaze kwambikwa  impeta (alliance de fiançailles),  n’umuyobozi w’ikigo EFM ubukwe buzabera i Dubai teganyijwe Mukuboza uyu Mwaka.

Uwari umukunzi wa Steve Kanumba yambitswe impeta ubukwe buzabera i Dubai

Uyu muhango w’ibyishimo wakozwe  ubwo abavandimwe ba Lulu bizihizaga isabukuru  y’amavuko nuko umukunzi we aramutungura amwambika impeta. Ni nyuma yuko uyu mukinnyi wa Film yaraherutse gufungurwa akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwari umukunzi we Steve Charles  Kanumba.

Related image

Lulu aganira n’itangazamakuru yagaragaje ibyishimo bidasanzwe bivanze n’amarira ashimagiza umukunzi we amwizeza kuzamubera umugisha.

Ati“Nishimiye ko ari njye wahisemo ,ndagukunda  gusa simfite byinshi byo kuvuga.” 

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe mu Kuboza uyu mwaka i Dubai nyuma bazagaruka Tanzania ho bazatura.

Lulu  azakomeza gukorera imirimo nsimburagifungo  nk’uko abisabwa n’amategeko ariko ntibizamubuza gukora ubukwe.

Related image

Shabani Chris-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *