Uwansabye kumutera inda simuzi, sinzi nimba tuzabonana, Sugira Ernest wagize icyo abwira uwamusabye kumutera inda

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda w’amaguru Amavubi Sugira Ernest yagerageje gusubiza umukobwa uherutse ku musaba kumutera inda ubwo yatsindaga igitego cyahesheje itike ya ¼ Amavubi yarari muri CHAN muri Cameroon.

Igitego cya gatatu Sugira Ernest yatsindiye ikipe y’u Rwanda cyatumye Abanyarwanda benshii bari hirya no hino birara mu mihanda by’umwihariko umujyi wa Kigali waruri muri gahunda ya Guma Murugo, ariko bamwe batabashije kujya hanze bagenda bagaragaza ibyishimo byabo babinyuza ku mbuga nkoranyambaga, Gusa umwe mu bakunzi be witwa Noëlla Izere akaba na murumuna w’umuhanzikazi Liza Kamikazi yanditse ku rukuta rwa Twitter nyuma yuko Sugira yanditse ko ‘Akazi kakozwe neza ndetse bakaba banashimira Imana’, Uyu mukobwa yahise ajya aho abandi basubiriza agira ati:’’Basi Uzantere Inda’’.

Mu kiganiro giherutse kuba cyiyobowe n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Jean Paul yabajije Sugira nimba ibyo yasabwe n’umuntu umufana ko yazamutera inda yarabyumvise cyangwa yazamwemerera, Sugira aseka yahise amusubiza ko ibyo yabashije ku byumva gusa atazi nimba aribyo.

Umuvugizi wa Rayon Sports yahise amubaza ubwo abimenye nimba yamwerera kumutera inda koko cyangwa nimba amwimye..? Sugira yamusubije ko uwo muntu atamuzi, ndetse nawe yibazako atamuzi. Ati:’’ Biriya nibyo ku mbuga nkoranyambaga ntiwabiha agaciro ikindi uwabyanditse ntiturahura amaso ku maso kandi nawe ntabwo anzi sinzi nimba tuzabonana.’’

Yongeye kubazwa nimba se asanze ari ukuri yamwemerera ku byarana n’uwo yita umufana we, Sugira asubiza agira ati:’’ Oya, aho ho ntakintu ntangaje, mpisemo kwifata.’’

Sugira Ernest yatsinze igitego cya gatatu muri bibiri byari byatsinzwe n’ikipe ya Togo ubwo bashakaga itike ya ¼ mu marushanwa ya CHAN yaberaga mu gihugu cya Cameroon uyu mwaka yaje kwegukanwa n’ikipe ya Maroc itsinze Mali ibitego 2-0.

 

Ni umuhanzikazi w’injyana gakondo akaba na murumuna w’umuhanzikazi wubatse izina mu Rwanda Liza Kamikazi

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *