Uwamahoro yahinyuje amakuru avuga ko ari mu rukundo n’umukinnyi wa film Niyitegeka Gratien

Uwamahoro Antoinette uzwi nk’Intare y’ingore, Siperansiya n’andi,yahakanye amakuru ahwihwiswa avuga  ko ari mu rukundo n’umukinnyi wa Film Niyitegeka Gratien benshi bita Seburikoko izina rya Film nyarwanda bombi bahuriyemo.

Uwamahoro Antoinette uzwi nka Intare y’ingore, Siperansiya umaze imyaka 20 akina film mu Rwanda yavuguruje amakuru amuvugwaho ko ari mu rukundo n’umusore Niyitegeka bombi bagaragara muri film y’uruhererekane Seburikoko, yemeza ko amukunda bisanzwe ndetse yishimira iyo bahuriye muri film ko bakina yiyumva nk’aho amubereye umugabo bari mu rukundo.

Ati: “Ntakindi kibyihishe inyuma iyo dukina niyumvisha ko ari umugabo wanjye kandi nkabimukundira ariko iyo dusohotse ubuzima burahinduka.”

Uwamahoro Antoinette ni umugore w’abana batatu n’umugabo umwe. Yavutse ku wa 25 Ukuboza 1975 avukira mu mujyi wa Kigali. Ni imfura mu muryango w’abana 7 kuri ubu akaba atuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo.

Uwamahoro yahinyuje amakuru avuga ko ari mu rukundo n’umukinnyi wa film Niyitegeka Gratien

Yatangiye akina mu mafilime ye yiyandikiraga nka filime Umubyeyi Gito, Ishyari n’ishyano, Igihano cy’Ikinyoma, Ay’ubusa yakinanye n’abarundi n’izindi. Nyuma yo gukora izi filime yaje no gukomereza muri filime z’abandi aho yagiye akina nk’akazi yahawe aho twavuga nka filime, Ruganzu ,Rugamba, Serwakira, Urugamba, Samatha, Intare y’ingore yanitiriwe izina ryayo, Urwobo rubi, Mpagaze he, Nyirangona, Mukadata, Giramata n’izindi. Kuri ubu Antoinette ni umwe mu bakinnyi b’imena ba filime y’uruhererekane Seburikoko ica kuri Televiziyo y’u Rwanda aho akina yitwa Siperansiya.

Antoinette yasoje atanga impanuro ku rubyiruko n’abagore muri rusange.

Yasabye urubyiruko kwirinda kugendera mu kigare no kwigana imico y’ibyamamare b’i mahanga. Ababyeyi ngo ntibakwiye kwambara imyambaro migufi no kwitwara nabi imbere  y’abana babo kuko bababigishwa ingeso mbi.

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *