Uwakomerekeje Asinah yafashwe,hari icyo asabwa

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yamaze guta muri yombi umukobwa witwa Ingabire Shakira ukekwaho gukubita no gukomeretsa umuhanzikazi Asinah Mukasine akoresheje urwembe, Asinah yifuza kumenya uwamutumye n’icyo yazize.

Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu, polisi ibinyujije kuri Twitter yayo yatangaje ko yamaze gufata umukobwa witwa Ingabire Shakira aho akekwaho iki cyaha ndetse akaba yanamaze gushyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB).

Asinah yatangaje ko yishimiye kuba uyu mukobwa yafashwe akaba agiye guhanirwa ibyo yakoze.

Yaize atinabyakiriye neza kuko nkeka ko umuntu wese uba wakosheje aba agomba guhanwa akabyigiraho isomo na we cyangwa n’abandi bose baba bumva bagira nabi, kuri njye nabyakiriye neza cyane kuba bamufashe.”

Akomeza avuga ashimira inzego z’umutekano ko zakoze akazi kazo, ngo nta kindi kintu yifuza uretse kumenya icyo yamuhoye.Ati”Njye icyifuzo cya mbere ni ukumenya icyo yanzizaga, niba ari umuntu wari wamuntumye cyangwa niba ari we wari wabyitekerereje ku giti cye.”

Uyu muhanzikazi akaba yarasagariwe agakomeretswa ku itama tariki ya 5 Kanama 2019 ubwo yari yasohokeye mu kabari ka People Club muri Kigali.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *