Uwakinnye filme ya Yesu yahambirijwe muri kenya

Micheal Job filme nyinshi zirimo nizivuga ku buzima bwa yesu yirukanwe muri kenya , ndetse leta yicyo gihugu ifunga abakorana nawe bya hafi ni nyuma yuko ageze mu iki gihugu ku butumire bw’amatorero atandukanye abantu bagatangira kumuramya no kumusenga nako bamuhundagazaho amaturo. ibintu leta ivuga ko bitari bikwiye.

Uyu mugabo usanzwe akina amafilimi arimo n’iza Yesu, abapasiteri babiri bamutumiye mu gihugu babwiye abakirisitu bayoboye ko uyu mugabo ari Yesu Kirisitu w’Inazareth ndetse ko azanwe no kubakiza ibibazo by’imitima n’ibyumubiri bityo ko bagomba gutura amaturo  birushije ibyari bisanzwe.

Abaturage ntibazuyaje  bakoze ibyo abayobozi babo babasabye maze imitungo bayimumariraho Ikinyamakuru Maravipost.com dukesha iyi nkuru kivuga ko leta ikimara gutahura ubutekamutwe bw’uyu mugabo yahise ifata umwanzuro wo kumwohereza iwabo, abapasiteri bamutumiye batabwa muri yombi aho bari kubazwa impamvu babeshye abakirisitu bagamije kubacuza utwabo.

Yabwirije ubutumwa mu nsengero zitandukanye 

Uyu mugabo wavugaga ko ari we Yesu, ubusanzwe ni umukinnyi wa Filimi witwa Micheal Job akomoka ku mugabane wa Amerika muri Leta ya Florida yamenyekanye mu gukina Filimi ya Yesu.

Ubwo yakandagiraga muri Kenya abantu barahuruye bavuga ko babonye Mesiya ndetse baramutura nawe abizeza imigisha.

Si ubwa mere uyu mugabo ahambirizwa kuko ubwo yari muri Israel ahavugwa kuba habumbatiye amateka ya yesu yirukanwe azira kuyobya abemera yesu batari bake muri icyo gihugu




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *