Uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara twakomorewe, Mugihe imodoka zitwara abantu zasubijwe kuri 50% zabo yagenewe

Mu ngamba nshya zatangajwe uyu munsi mu gukomeza gukumira icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda zirimo izakuye muri gahunda ya Guma Mu Karere uturere twari tuyirimo ariko muri utwo turere hakaba hashyizweho amasaha yihariye yo kuba bageze murugo.
Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye ingamba zari zisanzweho. Ikaba yibutsa abaturage gukomeza kuba maso bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, kugira ngo umubare w’abandura utongera kuzamuka.
Itangazo rimenyesha ingamba nshya zo gukumira icyorezo cya COVID-19 mu gihugu hose zigomba gutangira kubahirizwa guhera tariki ya 30 Werurwe 2021.
•Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z’ijoro (8:00 pm)
•Ni ingamba nshya zashyizweho mugihe ingendo zo kujya no kuva mu Turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara zizasubukurwa.
•Ingendo zirabujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru, na Nyamagabe.
•Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze 50% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara.
Soma ibyemezo byose byasohotse byo gukumira icyorezo cya COVID-19;
Bana natwe tugususurutse umenye
NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *