USA yashyizeho 1,000,000 $ ku watanga amakuru y’ahihishe Hamza Bin Laden umuhungu wa Osama bin Laden

Igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyashyizeho 1,000,000 $ nk’igihembo ku muntu uzatanga amakuru y’ahihishe Hamza bin Laden umuhungu wa Osama bin Laden.

Hamza bin Laden bikekwa ko afite imyaka iri hagati ya 30 na 33.

Osama bin Laden wayoboraga umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda yishwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika muri 2011. Uyu ni se wa Hamza bin Laden wamusimbuye ku buyobozi bw’uyu muntu nk’uko leta y’Amerika ibitangaza.

Iki gihugu cy’igihangange ku isi, cyasohoye itangazo rishakisha amakuru y’ahari Hamza bin Laden, ndetse gishyiraho n’akayabo ku muntu wese uzagitungira agatoki.

Iryo tangazo rigira riti: “Hamza aherutse gusohora amajwi n’amashusho kuri interineti asaba abayoboke ba Al Qaeda kugaba igitero kuri leta y’Amerika n’ibihugu b’i Burayi biyishyigikiye mu kwihorera ku rupfu rwa se (Osam bin Laden) wishwe n’ingabo z’Amerika muri Gicurasi 2011.”

Amerika ivuga ko ubwo Osam yicwaga, bimwe mu bikoresho byasanzwe aho yari yihishe byerekanaga ko Hamza bin Laden ari we wagombaga gusimbura se ku buyobozi bw’uyu mutwe w’iterabwoba.

Uyu muhungu wa bin Laden bikekwa ko afite imyaka iri hagati ya 30 na 33, yashyingiranywe n’umukobwa wa Mohammed Atta (umwiyahuzi waturikirije indege ku nyubako World Trade Center muri 2001). Igitero cyahitanye abasaga  3,000.

Birakeka kandi ko Hamza bin Laden yihishe hafi y’umupaka w’igihugu cya Pakistan na Afghanistan akaba ari ku rutonde rw’umukara rw’Amerika ruriho abakora ibikorwa by’iterabwoba ku isi.

Amerika yasabye Loni gufatira imitungo yose ya Hamza, ndetse agakomanyirizwa mu bijyanye n’ ingendo zose.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *