USA :Umunyarwanda The Freeper azanye agashya mu ruhando rwa muzika

Nyuma yo kumurika indirimbo ye ya mbere, umunyarwanda umaze imyaka itari mike muri Leta Zunze ubumwe za Amerika , Jean Paul Mugabo uzwi ku izina ry’ ubuhanzi  The Freeper yatangaje ko agiye kuzana agashya muri muzika nyarwanda.

Iyi ntero yashimangiwe na The Freeper nyuma y’ ikiganiro kirambuye yagiranye n’ ikinyamakuru nyarwanda cyibanda  ahanini ku byamamamare n’ imyidagaduro “Celebsmagazine” kuri uyu wa Mbere tariki 8 Kamena 2020.

Mu ijwi rituje ariko rifite intego ihamye, The Freeper yagize ati” Nk’ umuntu  wiyumvamo inganzo yo kuririmba, gususurutsa abantu ndetse  no guhanga , hashize iminsi ntekereza ku ruhare nagira mu iterambere rya muzika nyarwanda , magingo aya rero niyemeje gutangira kwerekana ubushobozi nifitemo ndetse nkagaragaza itandukaniro n’ abandi bahanzi bari basanzwe babikora”.

Ni muri uru rwego, The Freeper yakomeje atubwira ko ku ikubitiro yasohoye indirimbo ye ya mbere yise”Imiryango irafunguye” akaba yarayikoranye na producer w’ umuhanga cyane witwa Tracksely.

Ati” Iyi ndirimbo yanjye ikubiyemo ubutumwa bw’ urukundo ariko by’ umwihariko urukundo ruvanze  n’ ibyishimo bitandukanye n’ ibyo nkunze kumvana abantu batandukjanye bizeza abandi urukundo bamara kubimariramo bakabatenguha cyangwa se bakabahemukira bikarangira habayeho kuzinukwa kongera gukunda ukundi”.

Umuhanzi The Freeper ukorera muri USA

Celebsmagazine.com yifuje kumenya uburyo , The Freeper yabashije gukora na Producer Tracksely kandi umwe ari muri Leta Zunze za Amerika uwundi akabarizwa I Kigali  mu Rwanda, The Fripper yadusobanuriye ko byose bishobozwa n’ ikoranabuhanga ry’ itumanaho ryishuse.

Ati” Aha ndi muri Amerika nahaye producer Tracksley igitekerezo cyanjye aracyakira neza cyane maze rero ankorera injyana(beat) maze anyohereza iyo njyana bitewe ni uko nanjye mfite inzu itunganya muzika(Studio) hano muri Amerika nahise nshyiramo amajwi maze imirimo yose ikenewe kugira ngo indirimbo ikorwe iranozwa kugeza inasotse”.

Muri ikiganiro kandi, umuhanzi The Freeper ukomoka mu Karere ka Gasabo ku Kacyiru yaboneyeho umwanya wo kudutangariza ko agiye gukorana byo hafi na Producer Lick Lick mu mushinga mugari uzatuma yuzuza indirimbo zizamufasha kugira umuzingo(album) we wa mbere.

The Freeper agiye gukorana na Lick Lick uzwi gukorana n’ ibyamamare byinshi mu Rwanda

Umushinga hagati y’ umuhanzi The Freeper na producer Lick Lick uzaba ushingiye ahanini mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’ amajwi(audio) ndetse n’ amashusho(video).

Gaston Rwaka




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *