Usa: Umugabo n’umugore bapfuye aribwo bakimara gusezerana kubana akaramata

Abategetsi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bavuga ko umugore n’umugabo we bari bakimara gukora ubukwe bapfiriye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu ubwo bavaga mu muhango w’ubukwe bwabo ku wa gatandatu nijoro.

Will Byler na Bailee Ackerman Byler bombi bigaga muri Kaminuza ya Sam Houston State University. Ikinyamakuru cyandikwa n’abanyeshuri ni cyo cyatangaje iyi nkuru bwa mbere ko bapfuye.

Iyo mpanuka y’indege yabereye hafi y’ahitwa Uvalde, nko kuri kilometero 135 mu burengerazuba bwa San Antonio. Ku mbuga nkoranyambaga, abari batashye ubwo bukwe batangaje ubutumwa bwo kwihanganisha abasigaye bo mu miryango ya ba nyakwigendera.

Umwe mu nshuti zabo zo kuri Facebook, yanditse ati: “Ndashavuye bitavugwa!” Yongeyeho ko n’umupilote wari utwaye iyo ndege na we yapfiriye muri iyo mpanuka.

Ukuriye ishyirahamwe ry’abanyeshuri bo kuri kaminuza bigagaho, yasohoye itangazo kuri Facebook avuga ko ba nyakwigendera “bazahora bibukirwa ku mitima yabo yuje ubwuzu no kugira ishyaka kwabo”.

Indi nshuti yabo nayo yanditse ubutumwa kuri Instagram igira iti: “Mfite amahoro kubera ko muvuye kuri iyi si mwuzuye ibyishimo n’urukundo. Mbega ukuntu ari byiza ukuntu mugiye gukora ukwezi kwa buki muri kumwe na Yezu”.

Yongeyeho ati: “Ndishimye cyane kuba narashoboye kuba hamwe namwe mwese muri iyi minsi ya nyuma. Imitima yacu irakomeretse kuri ubu, ariko tuzi ko iri atari ryo herezo”.

Bombi bari bamaze isaha imwe irenga gato basezeranye ubwo kajugujugu barimo yakoreraga impanuka mu rwuri rw’umuryango wa Byler ruri mu majyepfo ya Texas.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’abanyeshuri cyitwa the Houstonian, Will Byler yigaga mu ishami ry’ubuhinzi. Bailee Ackerman Byler we yigaga iyamamaza-buhinzi. Bombi bari bari mu mwaka wabo wa nyuma kuri iyo kaminuza.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *