Urutonde rw’ibihugu 6 ku isi biyobowe neza abaturage na leta batahiriza umugozi umwe

Urutonde rwakozwe na BBC muri uyu mwaka wa 2018,rwagaragaje ibihugu 6 biyobowe neza kuri iyi si,kugira ngo ikore iki cyegeranyo yakoze ubushakashatsi igendeye ku miryango iri hirya no hino mu bihugu bitandukanye ku isi ishinzwe kureberera abaturage,uburyo Leta zigendera ku mategeko ndetse n’uburyo abaturage bumva ibihugu byabo,uko babanye na Leta ndetse n’ibikorwa bifasha abaturage kubaho batekanye mu buryo butandukanye.

Uko niko bikurikiranye,ese urwanda rurimo?

1.Denmark

Danmark nicyo gihugu kiyobowe neza kuri iy’isi kuko abayobozi bibonamo ubuyobozi kuburyo ntacyo bayiburana,ndetse bleta ntako idakora kugira ngo abaturage babeho neza.

2.New Zealand

New zealand nicy gihugu cya 2 kiyobowe neza biturutse ku mategeko yayo asobanutse afasha abapfakazi,abana,abanyeshuli ndetse n’abakuze.

3.Canada

Canada n’igihugu kiri mu majyaruguru ya leta z’unze ubumwe z’Amerika,mu gihe Canada,iza ku mwanya wa 3 mu bihugu biyobowe neza, Amerika nta nubwo iza mu bihugu 10 bya mbere.

4.Japan

Japan nicyo gihugu cyo ku mugabane wa Asia kiza kuri uru rutonde rw’ibihugu biyobowe neza kw’isi,kuko iki gihugu gikurikiza imihango y’abayapan yose uko yakabaye,kandi leta ikumva abaturage bayo.

5.Chile 

Chile n’igihugu cyafashe politike ihamye, nta ruswa ibarizwa muri chile,ni igihugu kiri mu majyepfo ya Amerika,kikaba cyita cyane k’ubuzima bw’abaturage cyane ubuvuzi budahenze,ibikorwa remezo byinshi kandi byiza,iki gihugu kandi cyorohereza abashoramari b’abanyamahanga gukoreramo ubucuruzi.

6.Botswana

Botswana nicyo gihugu cya Afurika kiza kuri uru rutonde,iki gihugu kikaba giherereye mu mutima wa Afurika y’amajyepfo,iki gihugu kikaba kibona inyungu gikura mu icukurwa ry’amabuye yagaciro,BBc yavuze ko Boswana ibona inyungu mu bintu bitandukanye ariko ayo mafaranga igihugu kikagerageza kuyasaranganya abaturage kuburyo buri wese inyungu y’igihugu imugeraho.

NB: u Rwanda ntiruboneka kuri uru rutonde,ndetse no mu bihugu byo muri aka karere nta gihugu na kimwe kiza mu 10 bya mbere.Keretse iki gihugu cya Botswana gusa.

Mbitezimana isaac-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *