Urutonde rw’abasenateri  bazahagarara intara muri Sena y’u Rwanda

Intara y’Amajyepfo hatowe abasenateri batatu, Uburengerazuba batatu, Uburasirazuba batatu, Amajyaruguru babiri naho Umujyi wa Kigali hatorwa umusenateri umwe.

Dore urutonde rw’abakandida senateri batowe n’intara bazaba bahagarariye muri Sena y’u Rwanda:

Amajyepfo hatowe:

1.Umuhire Adrie

2.Uwera Pélagie

3.Nkurunziza Innocent

Uburengerazuba hatowe:

1.Mureshyankwano Marie Rose

2.Havugimana Emmanuel

3.Dushimimana Lambert

Uburasirazuba hatowe:

1.Nsengiyumva Fulgence

2.Bideri John

3.Mupenzi Georges

Amajyaruguru hatowe:

1.Nyinawamwiza Laetitia

2.Habineza Faustin

Mu mujyi wa Kigali hatowe Ntidendereza William

Uretse aba basenateri batorewe guhagararira intara, hasigaye abandi basenateri babiri bazahagararira za kaminuza, umwe uhagarariye iza Leta n’undi uhagarariye izigenga.

Hari kandi abasenateri umunani bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika, ariko abanza gutanga bane, abandi bane bakazaza nyuma y’umwaka.

Ihuriro ry’imitwe ya politiki na ryo ryohereza abasenateri bane, ariko rikabanza gutanga babiri, abandi babiri rikabatanga nyuma y’umwaka.

s/Kigalitoday




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *