Urutonde rw’aba Minisitiri b’Intebe cumi n’umwe u Rwanda rwagize.

Kuva mu 1961 u Rwanda rwatangira kugendera ku mahame ya Repubulika, rumaze kugira ba Minisitiri b’Intebe cumi n’umwe.

Dr.Ngirente Edouard yashyizwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe  kuwa 30 Kanama 2017.

Minisitiri w’Intebe wayoboye igihe gito yamazeho ni Jean Kambanda, wayoboye kuva kuwa 09 Mata 1994 kugeza kuwa 04 Nyakanga 1994.

Ni bo bonyine babaye ba Minisitiri b’Intebe badatanzwe n’ishyaka rya MDR. Abo ni Dr Sylvestre Nsanzimana watanzwe na MRND ivuguruye, Pierre Damien Habumuremyi watanzwe na FPR-Inkotanyi na Anasthase Murekezi wa PSD.

Ni bo babaye ba Minisitiri b’Intebe b’u Rwanda barabanje kuyobora Minisiteri y’Uburezi, bakayivamo bakomereza ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe batanyuze mu yindi mirimo. Abo ni Dr Pierre Damien Habumuremyi, Rwigema Pierre Celestin na Madamu Uwiringiyimana Agathe.

Cyakora na Grégoire Kayibanda yarayiyoboye, ariko we yazifatanyaga zombi icya rimwe. Yari Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Uburezi, mu gihe bariya batatu bavuye mu y’Uburezi bakomereza mu y’Intebe. Kayibanda yavuye muri izi Minisiteri zombi agirwa Perezida wa Repubulika.

Dr Nsanzimana Sylvestre, Dr Nsengiyaremye Dismas na Dr Habumuremyi Pierre Damien na Dr.Ngirente Edouard, nibo babaye ba Minisitiri b’Intebe bafite impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D).

Ba Minisitiri b’Intebe b’u Rwanda ariko ubu batakiriho ni Grégoire Kayibanda, Madamu Uwilingiyimana Agathe na Dr Nsanzimana Sylvestre.

Faustin Twagiramungu, Pierre Celestin Rwigema, na Kambanda Yohani wahunze urugamba rurimbanyije ,nibo ba Minisitiri b’Intebe bahunze igihugu nyuma yo kurangiza imirimo yabo.

Urutonde rwa ba Minisitiri b’Intebe cumi n’umwe

KAYIBANDA Grégoire wo mu ishyaka MDR yagiyeho 19/10/1960 avaho 01/07/1962 .

Dr NSANZIMANA Sylvestre wo mu ishyaka MRND yagiyeho 02/10/1991 avaho 02/04/1992 .

Dr Dismas NSENGIYAREMYE wo mu ishyaka MDR yagiyeho 02/04/1992 avaho 18/07/1993 .

UWILINGIYIMANA Agatha wo mu ishyaka MDR yagiyeho 18/07/1993 avaho 07/04/1994 .

KAMBANDA Yohani wo mu ishyaka MDR yagiyeho 09/04/1994 avaho 04/07/1994.

TWAGIRAMUNGU Faustin wo mu ishyaka MDR yagiyeho 19/07/1994 avaho 31/08/1995 .

RWIGEMA Pierre Célestin wo mu ishyaka MDR yagiyeho 31/08/1995 avaho 08/03/2000 .

MAKUZA Bernard wo mu ishyaka MDR yagiyeho 08/03/2000 avaho 07/10/2011.

Dr Pierre Damien HABUMUREMYI wo mu ishyaka FPR yagiyeho 07/10/2011 avaho 23/07/2014 .

MUREKEZI Anasthase wo mu ishyaka PSD yagiyeho 23/07/2014.

Dr.Ngirente Edouard yashyizwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe  kuwa 30 Kanama 2017. Yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu (PhD ).

 

Nyampeta Abdou-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *