Urutonde rwa ba Minisitiri b’Ingabo 10 bayoboye u Rwanda

Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962, uko Guverinoma zagiye zikurikirana, rwagize aba Minisitiri b’Ingabo icumi kugeza ubu. Muri Guverinoma Minisitiri w’Ingabo ni we ushinzwe ibijyanye na politiki yo kurinda ubusugire bw’igihugu no kuyishyira mu bikorwa.

 

1. Calliope Mulindahabi.

Calliope Mulindahabi yabimburiye abandi ba Minisitiri b’Ingabo, ayobora iyo Minisiteri guhera mu 1962 u Rwanda rukibona ubwigenge, ageza mu 1965 (yayoboye imyaka 3) muri Leta yari iyobowe na Perezida Grégoire Kayibanda.

2. Maj. Gen.Juvénal Habyalimana.

Maj. Gen.Juvénal Habyalimana, yabaye Minisitiri w’ingabo guhera 1965 kugeza 1991 (imyaka 26). Yabaye Minisitiri w’ingabo afite ipeti rya Major, ku itariki ya 5 Nyakanga 1973 ahirika ku butegetsi Grégoire Kayibanda wari Perezida. Umwanya w’Umukuru w’Igihugu yawukomatanije no kuba Miisitiri w’Ingabo kugeza mu 1991.

3.Col. Augustin Ndindiriyimana.

Col.Augustin Ndindiriyimana, yabaye Minisitiri w’Ingabo nyuma y’imyaka 18 iyoborwa na Perezida Habyarimana, ahera mu 1991 kugeza mu 1992 (umwaka 1) muri Leta yari iyobowe na Perezida Juvénal Habyarimana.

4. Dr.James Gasana.

 

Dr.James Gasana yabaye Minisitiri w’ingabo guhera 1992 kugeza 1993 (umwaka 1), muri Leta yari iyobowe na Perezida Juvénal Habyarimana.

5. Augustin Bizimana.

 

Augustin Bizimana yabaye Minisitiri w’ingabo guhera mu 1993 kugeza 1994, muri Leta y’abatabazi yari iyobowe na Perezida Théodore Sindikubwabo.

6. Maj.Gen.Paul Kagame.

Maj.Gen.Paul Kagame, yabaye Minisitiri w’ingabo agisoza urugamba rwo kubihora igihugu mu 1994 ageza 2000, muri Leta yari iyobowe na Pasteur Bizimungu. Yabaye Visi Perezida wa Repubulika umwanya yari akomatanije n’uwa Minisitiri w’Ingabo.Paul Kagame, yavukiye hafi y’umujyi wa Ruhango kuwa 23 Ukwakira 1957 mu ntara y’Amajyepfo, mu cyahoze ari Komine Tambwe yari imwe mu zari zigize Perefegitura ya Gitarama.

7.Brig.Gen.Emmanuel Habyarimana.

Brig.Gen.Emmanuel Habyarimana yabaye Minisitiri w’Ingabo kuva 2000 kugeza 2002, Muri Leta iyobowe na Perezida Paul Kagame. Nyuma aza guhunga igihugu.

8.Gen.Marcel Gatsinzi.

 

Gen. Marcel Gatsinzi yabaye Minisitiri w’ingabo guhera 2002 kugeza 2010, muri Leta iyobowe na Paul Kagame.

9. Gen.James Kabarebe.

Gen James Kabarebe ni Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda muri Leta iyobowe na Perezida Paul Kagame, kuva tariki 10 Mata 2010 kugeza ubu, akaba ari Minisitiri wa 9 uyiyoboye kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962.

10. Maj. Gen Murasira Albert.

Related image

Maj Gen. Albert Murasira yahoze mu ngabo z’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana, mbere yuko bamwe mubo bari kumwe muri izo ngabo bahuzwa n’abo mu ngabo za RPF hagakorwa igisirikare kimwe cya RDF mu mwaka wa 1994. Yahawe uwo mwanya kuya 19 Ukwakira 2018.

Umwihariko we ugereranyije n’abamubanjirije, ni uko ari muri ba Minisitiri b’ingabo bake bari ku rwego rw’aba General kandi barize imibare. Maj. Gen. Albert Murasira yavutse ku wa 11 Ugushyingo mu 1962, avukira ahitwa Maniema, agace gaherereye mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

 

Nyampeta Abdou–Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye.




One thought on “Urutonde rwa ba Minisitiri b’Ingabo 10 bayoboye u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *