Urutonde rw’ abaraperi banze kujya ku ruhande rw’ injyana bahisemo

Iyo dukirikaranye uburyo abahanzi bahitamo injyana ya muzika bigaragara ko hari abahanzi badafite aho bahagaze byumvikane ko bakora injyana bitewe n’ inyungu runaka bifuza.

Amafaranga, guharanira kwimenyekanisha ni zimwe mu nyungu zihuse umuhanzi runaka ashobora gukurikirana bigatuma yakora injyana runaka itajyanye n’ iyo yari asanzwe akora.

Gusa kuri iyi ngingo byakunze kugaragara ko mu bahanzi bakora injyana ya rap bayifata nk’ idini kuko kuri bo kuririmba bijyana n’ imyemerere yabo.

Mu biganiro bitandukanye Celebzmagazine.com yagiranye n’ abakunzi ba RAP ndetse n’ abahanzi bakora iyo njyana benshi bahurije ku gitekerezo kivuga ko nta muraperi wakora R&B, POP, ZOUK, AFRO-BEAT n’ izindi njyana zinyuranye.

Reka tubagezeho urutonde rw’ abaraperi bavuga ko badashobora gutandukira ngo bivange mu zindi njyana kuko basanga ari ugutatira igihango.

  1. PFLA: Uyu muhanzi yemera injyana ye ku buryo hari abahanzi bazwi cyane hano mu Rwanda bamwitabaje ngo bakorane indirimbo yarabemereye ariko ageze muri Studio yumvishe injyana(beat) bagiye gukora arabyanga bitewe n’ uburyo amarangamutima ye atamwemerera kujya hanze y’ umurongo yihaye wo kuzamura rap cyangwa se hip-hop.

Abatari bacye bakunda uyu muhanzi ariko bakanenga amagambo akoresha mu ndirimbo ze harimo n’ ibitutsi ariko abantu bazi hip-hop kuva mu nkomoko yayo bemeza ko iyo mvugo iserereza yemewe kugira ngo agakino karusheho kuryoha.

Ababana na PFLA umunsi ku wundi bavuga ko mu buzima busanzwe atajya agira umuco wo gutukana.

Uyu muraperi bivugwa ko ari muri bamwe bahora bafite amagambo akarishye aririmba ndetse ko n’ imirongo igize indirimbo ze akomeza kuba mashyashya, nk’ uko twabitangarijwe na Khadaf wahoze aririmba mu istinda ry’ abaraperi Heavy Gangs ubu akaba asigaye ari umujyanama w’ abaraperi bakizamuka.

2.Green P: Uyu muraperi bakunze kumwita umusangirangendo wo mu ishuri rya kera (Old school rapper) bitewe n’ uburyo abaho , imyambarire ye iciye bugufi ariko nawe ntajya ajya ku ruhande rw’ umurongo yiyemeje.

3.Fire Man: Avugwaho kuba umuhanga cyane muri muzika abamuzi ndetse n’ abacuranzi bakoranye nawe muri Guma-Guma bemeza ko nta njyana n’ imwe yamunanira kuko ngo aho wamujyana hose usanga afite ubushobozi.

4.Jay C: Ukunzwe kwitwa ambasaderi w’ abarara

5.Professor Saviour: Uyu muhanzi utakigaragara cyane mu ruhando rwa muzika ari mu bashinze itsinda Heavy Gangz ryari rigizwe n’ abaraperi benshi kandi b’ abahanga ariko umwihariko we n’ abagenzi be ni uko bashoboraga kwigabanyamo amatsinda biturutse ku rwego runaka umuhanzi aba afite.

Professor Saviour na mugenzi we Kadhaf bashinze icyo bise departments muri rap bisobanura ko hari abana batozaga batagomba guha uburenganzira bwo kwihutira kwigaragaza kugeza ubwo bamenye neza icyo gukora.

Muri abo bahanzi bazamukiye muri za Departments za Heavy Gangz harimo benshi bamaze kugera ku rwego rushimishije muri bo twavuga nka Khalifan.

Uhereye ibumoso, Green P, Diplomat, PFLA

6. School Face: Uyu muhanzi azi icyo gukora ariko iyo umusanze aho akorera ibikorwa bye akubwira ko atari mu marushanwa kuko yizeye ko impano ubwayo yivugira.

SF ashyira imbere kwigisha abana bakiri bato kurusha uko yifuza kwigaragaza ku giti cye ariko mu byo akora byose yemera rap ya kera afata nk’ idini rye.

7. Bably aka The Bible Verses: Uyu muraperi wamenyekanye cyane nk’ umwami w’ i Kosovo mu ndirimbo ye” Isezerano rya kera ntabwo yumvikane cyane muri muzika kuko ahugiye mu buzima bwe aho akora design na Architecture.

8. Diplomate: Niwe muhanzi rukumbi wo mu Karere u Rwanda ruturiye ugerageza gukora injyana Slam ari yo yabyaye Hip-Hop ya kera,

Injyana Diplomate akora wayisanga muri Afrika y’ Uburengerazuba muri za Senegal , Malia ndetse no Bufaransa akaba ari injyana y’ abantu bazi muzika mu rwego rwo hejuru cyane.

9.Aly G: Uyu muhanzi yagacishijeho mu myaka ishize yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise” Ku gicaniro cy’ impanuro” ni umwe mu bafite ijwi risa ni rya Diplomate ku buryo abantu benshi byabagoye kubatandukanya.

10. Rugero Crew: Aba bahanzi bakorera i Kabuga ariko ababazi bemeza ko bafite inganzo ikaze n’ ubo batagaragara neza ku isoko rya muzika kubera ibibazo by’ amikoro.

 

Carine Ineza /Celebzmagazine.com

 

 

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *