Urutonde rw’ Abami b’ umushumi n’ abagabekazi babo

Abami b’Umushumi ni abami bategetse u Rwanda ariko hatazwi neza amateka yabo, yaba ay’ibisekuru byabo, yaba ibyakozwe ku ngoma zabo n’ibindi. Ku buryo usanga n’igihe bategekeye ari ugucishiriza.

Abami b’Umushumi bakomoka kuri Gihanga, se wa Gihanga Kazi, yari ikimanuka. Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe bubigaragaza, kubita abami b’umushumi bituruku ku buryo bakuturanyije (barwanye inkundura) mu kurema igihugu cy’u Rwanda bahereye ku kantu gato.

Iyo usesenguye usanga neza , usanga aba bami bariziritse umushumi cyangwa se umukanda bivuga ko byabagoye cyangwa se byabaruhije kurema u Rwanda bityo bakurizaho kwita Abami b’Umushumi.

Dore Abami b’Umushumi n’Abagabekazi babo :

  1. Gihanga Ngomijana +Nyiragihanga Nyirarukangaga (Umugabekazi wakomokaga mu Zigaba)

2.Kanyarwanda Gahima +Nyirakanyarwanda Nyamususa (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)

  1. Yuhi Musindi +Nyirayuhi Nyamata (Umugabekazi wakomoka wakomokaga mu Singa)
  2. Rukuge +Nyirarukuge (UmugabekaziNyirankindi (Umugabekazi  wakomokaga mu Singa)
  3. Nyarume +Nyiranyarume +Nyirashyoza (Umugabekazi wakomokagamu  Singa)
  4. Rumeza + Nyirarumeza Kirezi (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)
  5. Rubanda +Nyirarubanda Nkundwa (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)
  6. Ndahiro Ruyange +Nyirandahiro Cyizigira (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)
  7. Ndoba Samembe + Nyirandoba Monde (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)
  8. Nsoro Samukondo +Nyiransoro Magondo ( Umugabekazi wakomokaga mu Singa)

Byavuye mu gitabo “Imizi y’u Rwanda, Amateka y’u Rwanda kuva mu wa 300 kugeza mu w’1900




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *