Urukundo n’imibonano mpuzabitsina ni iki kiza mbere ku bagabo?

Kenshi abagore batangazwa nuko abagabo baba bashaka ko bakorana imibonano mpuzabitsina buri gihe, ndetse ugasanga bavuga ko abagabo badakunda by’ukuri. Ku rundi ruhande abagabo nabo barega abagore kubiyima cyane. Waba umugore cyangwa umugabo usoma iyi nyandiko, urarangiza uhinduye imitekerereze yawe, bitume ushobora kumva neza imiterere ya mugenzi wawe.

Impamvu abantu bashaka gukora imibonano mpuzabitsina biterwa ahanini n’umusemburo uba mu mubiri wabo witwa testosterone, ukaba ugirwa cyane n’abagabo. Umubiri w’umugabo ukora uyu musemburo kugeza ku nshuro zikubye 20 kurusha uw’umugore. Ibi rero bigaragaza ubudasa bw’umugabo n’umugore ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Kuba abagabo bakunda gukora imibonano mpuzabitsina si ikosa ryabo ahubwo niko baremwe.

Uyu musemburo niwo utuma umugabo umaze umunsi umwe gusa adakora imibonano mpuzabitsina aba ameze nk’umugore umaze iminsi 20 atabonana n’umugabo. Ubwihangane bw’umugore umaze umwaka wose adakora imibonano mpuzabitsina nabwo buba bungana n’ubw’umugabo umaze iminsi 20 atabonana n’umugore.

Burya umugabo ashobora gutera inda buri gihe umugore wese bahuye ari mu bihe by’uburumbuke. Ashobora rero kubyara abana barenze umwe hafi buri munsi aramutse ahuye n’abagore batandukanye, naho umugore we ashobora kubyara inshuro imwe yonyine mu gihe kigera ku myaka ibiri. Niyo mpamvu usanga ngo abagore bahitamo kwitondera abagabo baryamana nabo, kuko iyo bibeshye bibagiraho ingaruka zikomeye kurusha abagabo.

Iyo umugore ahisemo umugabo udasobanutse usanga abyara abana badakomeye kandi batazi ubwenge. Niyo mpamvu ngo abagore usanga biyitaho cyane, kugira ngo bakurure  abagabo benshi, bityo bazashobore guhitamo umwe babona ubaruta bose, ari nawe bitaho by’umwihariko kugira ngo azababere papa w’abana babo. Niyo mpamvu ngo usanga abagore bashaka kenshi usanga badakunze gucaracara cyane mu rukundo nk’abagabo. Abagore usanga bashaka umugabo w’agaciro mu gihe abagabo bo baba bashaka ubwinshi bw’abagore.

Inyamanswa zo mu ishyamba zo nta mikino, ingore usanga zihura n’ikigabo cyangwa imfizi izirusha ingufu, naho udusekurume cyangwa utumasa twa maringaringa tudafite intege tukihinira kure. Uretse inguge bita bonobo usanga ibigore bihura n’ibigabo byinshi byo mu ishyo rimwe, izindi nyamaswa z’ishyamba usanga mu ishyo rimwe kenshi habamo ikigabo kimwe cyiharira ibigore byose.

Mu mibanire y’umugabo n’umugore habamo ubudasa.

Ahanini umugore aba ashaka amagambo meza n’imyitwarire igaragaza urukundo, mu gihe umugabo aba yishakira gukora imibonano mpuzabitsina ibindi bikaza nyuma.

Urukundo abagore bakenera kugaragarizwa ni nka gihamya ko umugabo bazaryamana abakunda azaguma aho akita ku bana bazabyarana. Ku mugore usanga gukora imibonano mpuzabitsina biza nyuma yo gukunda umugabo no kumwiyumvamo, mu gihe umugabo we aba yifuza kuryamana n’umugore igihe kihuse gishoboka ( no ku munsi wa mbere bamenyanye kuri we nta kibazo abibonamo). Abagabo na none ngo bakunze guhita bifatira izindi gahunda iyo bamaze kugera kubyo bashakaga, ndetse bikanababaza cyane abagore kuko bo baba bacyeka ko babaterese ngo baryamane kubera urukundo.

Isomo rero abagore n’abakobwa bakura muri iyi nyandiko ni ukwirinda kwihutira kugirana imibonano mpuzabitsina n’abagabo babonye bose, batabanje gushishoza no gufata igihe cyo gukundana nabo. Ibi byaha kandi isomo abana b’abakobwa bahura n’ibishuko byinshi kubera abasore n’abagabo baba babirukaho hato na hato babashakaho imibonano mpuzabitsina. Ni ukumenya kwifata kugira ngo uzabone koko wa mugabo wakuruhiye, wa wundi wihanganye agategereza kugeza urukundo rwe rubaye inganzamarumbu, rwa rundi rutuma akwambika impeta y’urudashira.

Source: sexualite.nu




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *