Urukiko rw’ikirenga rwategetse Leta ya Uganda kwishyura Milioni 10 Dr Kizza Besigye

Umunyapolitiki Dr Kizza Besigye, nyuma y’ifungwa yagiye akorerwa mu buryo bunyuranije n’amategeto yaje kugana urukiko rw’ikirenga asaba indishyi ingana na Miliyoni 300 z’amashiringi k’ubugome yakorewe birangira atsindiye Milioni 10.

Image result for kizza besigye

Urukiko rw’ikirenga muri Uganda, rwategetse guverinoma ya Uganda guha indishyi y’amashilingi miliyoni 10, umunyapolitiki Dr. Kizza Besigye, uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe na Leta (FDC), kubera kumuta muri yombi binyuranyije n’amategeko imbere y’abanyamahanga batandukanye , ibintu byasize isura mbi Polisi ya Uganda  ukuntu ifunga umuntu nta cyaha afite yewe nta nicyo akurikiranweho usibye kuba atavuga rumwe na Leta bagatintya ko yateza umutekano mucye.

Mu myaka irenga ibiri ishize nibwo Dr. Kizza Besigye, yatawe muri yombi na Polisi y’iki gihugu ku kibuga cy’indege cya Entebbe, avuye mu Burayi. Polisi yavugaga ko ari ukwirinda akavuyo k’abamushyigikiye bari baje kumwakira.

Iyo nshuro yakurikiranaga n’izindi nyinshi yagiye afatwa agafungwa cyane cyane mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 18 Gashyantare 2016, yatsinzwe na Museveni ariko Dr. Besigye akamushinja uburiganya.

Umucamanza Musa Ssekaana, yavuze ko Dr. Besigye yahohotewe ubwo yatabwaga muri yombi avuye mu ndege ku wa 3 Ukwakira 2016.

Musa yavuze ko ‘Icyo gihe Polisi yamutaye muri yombi mu buryo butiyubashye ku kibuga cy’indege, ahantu haba hari ba mukerarugendo n’abanyamahanga binjira n’abasohoka mu gihugu’.

Ati “Uburyo yafashwe ni isura itari nziza ku gihugu kandi bishobora kugira n’ingaruka ku bukungu.”

Uyu mucamanza yavuze ko ‘Intumwa nkuru ya Leta ya Uganda ariyo irebwa n’icyo gikorwa Polisi yakoze cyo guhohotera Dr. Besigye, bityo ko ariwe ukwiye kubibazwa.

Musa yavuze ko Polisi izi neza uburyo umuntu atafatirwa ku kibuga cy’indege abanje kwerekwa impapuro zanditse, ndetse ko iyo bikorwa Dr. Besigye atari kubyanga.

Umucamanza yavuze ko Dr. Besigye agomba guhabwa amashilingi miliyoni 10 kuko atanabashije gusobanura impamvu yasabye indishyi za miliyoni 300 z’amashilingi.

Musa yanavuze ko nubwo yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, impamvu yafatiwe yumvikana kuko hari imbaga y’abantu bamushyigikiye bari bamutegereje bashoboraga guteza umuvundo, hashingiye ku buhamya bw’ibyagiye bibaho mu myaka yabanje.

Image result for kizza besigye

Kizza Besigye  yagiye arangwa n’ifungwa  aho byavuzwe n’urikiko ko yabaga arengana

David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *