Uruhu rwirabura ku bakobwa b’abanyafrika rugereranwa n’igaruka rya Dinezol ku isi

Mu gihe gito umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yamaganye ndetse agategeka Police na Ministeri y’ubuzima guca amavuta ahindura uruhu(Mukorogo),ku mbuga nkoranyambaga Facebook ibitekerezo biracicikana ngo batewe impungenge nuko uruhu rwirabura ku bakobwa b’abanyafrica ruzazimira nk’inyamaswa yitwa Dinezol.

Related imageMu gushyingo 2018 Perezida Kagame yasabye Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu guca amavuta akoreshwa mu kwitukuza. Umukuru w’Igihugu yavuze ko ayo mavuta afite ingaruka nyinshi zirimo no kuba yangiza ubuzima.Yaboneyeho gusaba izo nzego zombi guca ayo mavuta mu maguru mashya, cyane ko arimo ibinyabutabire bitemewe.

Ati”Quite unhealthy among other things. Includes use of prohibited chemicals. MoH and RNP need to reign this in very quickly…!”

Related imageMugwiza Gerry yabaye umunyamakuru ubu ni umuvuzi gakondo,mu buhamya bwe yagarutse ku ngaruka za Mukorogo.

Ati”Ni amavuta mabi cyane byakabaye byiza ababyeyi cyane cyane abigeze kuyisiga baburiye abana babo. Njye nk’uwayisize igihe gito gishoboka nabonye uburyo kuyareka byamvunnye nibaza byinshi ku bayakoresha igihe kirekire kandi noneho bakaba barahinduye umubiri wose.Uruhu rurapfa burundu wagerageza kuyareka rukihinahina wanakomeza kuyakoresha akajya akurya ku ruhu nk’inda.  Ntushobora gupfa kujya ku zuba n’iyo ryaba ari rikeya gute, Oui bibaye ngombwa ko urijyaho riragutwika ukajya uzana amabara amwe nk’ayitwa Delmovate atera ibibara bimeze nk’ibikoroto bikajya byeruruka ari ibiziga. Nigeze kubigira ku bibero nakoresheje za Corticoïdes na Betamethasones n’a Hydroquinones zose icyo zihurizaho ni uko uzisiga nijoro bugacya utagisa nka mbere. Nawe urumva ikintu kiguhindura mu ijoro rimwe gusa abantu bakagombye kucyitondera pe !”

Related imageAbanyarwandakazi  bo hambere

Related imageUretse ibivugwa na Gerry, ku mbuga nkoranyambaga Facebook ibitekerezo biracicikana ngo batewe impungenge nuko uruhu rwirabura ku bakobwa b’abanyafrica ruzazimira nk’inyamaswa yitwa Dinezol.

Guca Mukorogo byatangiye gushyirwa mu bikorwa

Kuwa mbere tariki 26 Ugushyingo, Polisi y’Igihugu ifatanije n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, bakoze umukwabu wo kugenzura amaduka acuruza amavuta ahindura uruhu azwi nka Mukorogo.

JPEG - 154.3 kb
Amavuta atukuza yatangiye gucibwa ku masoko
Uwo mukwabu wo guhiga Mukorogo, wakorewe mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nka Downtown na Quartier Matheus no mu yandi maduka yo mu mujyi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco yavuze ko gucuruza no gukoresha amavuta ahindura uruhu binyuranije n’amategeko kandi bikaba byangiza uruhu rw’abakoresha ayo mavuta.
Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima, No 20/38 ryo ku wa 26 Gashyantare 2016, rigena urutonde rurerure rw’ibintu 1342 binoza kandi bisukura umubiri bitemerewe gukoreshwa mu Rwanda.
Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com
BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *