Uruhare rwa Boubou ,Kanobano,Might Popo na Mashukano mu gutezimbere umuziki nyarwanda

Uko imyaka ihita indi igataha niko umwuga wo kuririmba mu Rwanda utera intambwe ugereranyije n’imyaka yahise,ahanini ku bw’ibikorwa bitangizwa na leta bishyigikira umuziki n’abahanzi,itangazamakuru ariko ntitwakwirengagiza n’abashoramari barimo Boubou ,Kanobano,Might Popo na Mashukano batangije ibikorwa biwushyigikira.

Mu myaka 24 ishije usubije amaso inyuma utungurwa n’urugero ibikorwa by’ubuhanzi cyane kuririmba bigezeho mu Rwanda. Abaganiriye na Celebzmagazine.com barimo Mzee Robert Gabrielle ukora umwuga wo kudoda inkweto i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali,yashimangiye ko iyo myaka Abanyarwanda basusurutswaga n’imiziki ya Zaire (Congo),Uganda ,Uburundi,Injaluwa zo muri Kenya na Tanzania,n’Ibizuro byo muri Africa y’Epfo.

Ati”Yewe umuziki uri mu myuga yatumbagiye mu gihe gito..,ndibuka uwabaga afite ay’icupa  yajyaga mu tubari na za Hoteli babyinaga indirimbo zo muri Congo,Uganda,Tanzania,Kenya,Uburundi n’ahandi.Mu Rwanda ntabyuma bishoboye byari bihari.”

Gabrielle urwego rushimishije umuziki w’u Rwanda ugezeho ,awukesha ibikorwa bya Leta RDB,MINISPOC ,n’ibigo byigenga bidasiba gukora mu gushyigikira umwuga.

Ariko ngo nubwo leta n’ibigo byigenga bikomeje gushyiramo imbaraga,ntitwakwirengagiza amazina y’abakunzi b’umuziki mu Rwanda badasiba kwitanga ku bw’umwuga.

Image result for Mushyoma Joseph Boubou.

Ingero zifatwa ni nka Mushyoma Joseph Boubou. Yatangije EAP ,iyi ni Sosiyete yamenyekanye mu Rwanda nk’abategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kuva mu mwaka wa 2011.

Uretse iri rushanwa rifatwa nk’irushanwa rikomeye muri muzika yo mu Rwanda, iyi sosiyete inafite ibindi bikorwa harimo gutegura igitaramo cya rutura kizwi nka ‘East African Party’ gihuza abahanzi bakomeye bo mu Rwanda ndetse no mu Karere. Iyi sosiyete kandi ifite ibyuma bya muzika hamwe n’amatara akoreshwa mu bitaramo ku buryo abafite ibikorwa by’umuziki batagikeneye kujya kubikura hanze n’ahandi.

Image result for Kanobana Judo

Kanobana Judo.Yatangije Positive Production,iyi ni kompanyi ikomeye mu ziteza imbere umuziki nyarwanda. Positive production  ivugwa imyato n’abahanzi batandukanye, abo mu Rwanda ndetse n’abakorera umuziki muri Diaspora by’umwihariko aba yafashije mu bitaramo bakoreye mu Rwanda.

Iyi kompanyi itanga ubufasha bw’amafaranga, ibyuma ndanguraramajwi, amatara agezweho n’ibindi bishoboka.

By’umwihariko, Umuyobozi wa Positive Production atanga inkunga y’amafaranga ku bahanzi baba bateguye ibitaramo bya muzika . Nubwo hari abahabwa inkunga ubufasha bahawe bukamenywa na buri wese, benshi mu bahabwa amafaranga na Judo ntibabishyira mu itangazamakuru ariko mu bashimirwa ko babafashije uyu mugabo akaza mu b’imbere.

Uretse kuba ashyigikira abahanzi mu buryo bw’amafaranga n’ibitekerezo, Judo agira uruhare runini mu guteza imbere muzika nyarwanda, kuyikundisha abanyamahanga no guharanira kuyishyira ku rundi rwego.

Image result for Might Popo

Might Popo.Yatangije Kigali Up,hashize imyaka umunani mu Rwanda hatangijwe iserukiramuco rya Kigali Up, bikozwe na Muligande bakunze kwita Might Popo. Kugeza ubu, Kigali Up niryo serukiramuco rukumbi rya muzika riba mu Rwanda kandi ryatangijwe n’umuntu ku giti cye kubufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo.

Image result for Might Popo

Benshi mu bahanzi bo mu Rwanda babona umwanya uhagije wo kwigaragaza muri ri serukiramuco ndetse bakanigira byinshi kuri bagenzi babo bakomoka hanze. Iri serukiramuco ryazanye mu Rwanda abahanzi bakomeye nka Ismael Lo, Didier AWADI,Alph Burunde n’abandi rifite akamaro kanini kuri muzika yo mu Rwanda no gusakaza isi umuco nyarwanda.

Image result for Eric Mashukano

 Eric Mashukano. Yatangije Moriah Entertainment iyi sosiyete ikunze kwigaragaza cyane mu bikorwa bya muzika ariko y’Imana (Gospel). Abahanzi b’indirimbo z’Imana nibo bakunze gukorana n’iyi sosiyete.

Uretse gufasha abahanzi mu gutegura ibitaramo, Moriah Entertainment inazwi mu gukora ibiganiro kuri Televizyo zo mu Rwanda, akenshi byibanda kuri muzika yo guhimbaza Imana.

Mu bindi bikorwa bizwi iyi sosiyete yakoze, harimo gutegura itangwa ry’ibihembo bya ‘Groove Awards’ mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2013.

Hirya y’aba bantu bose, ntihabura kuzamo itangazamakuru yaba radiyo, televiziyo n’iryandika, kuko ibikorwa bitandukanye birebana n’umuziki nibo babitangaza. Ibikorwa by’aba bantu nabyo iyo bitanyuze mu itangazamakuru ntibimenyekana, bityo ugasanga itangazamakuru naryo rigira ingaruka mu gutiza umurindi iterambere rya muzika mu Rwanda.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *