Urugo rw’umuhanzi Dr. Dre ruri mu kaga,umugore yatse  gatanya 

Nicole Young ni umufasha w’umuhanzi w’icyamamare uturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Dr. Dre, ku myaka ye 24, aratangaza ko yifuza gutandukana n’umugabo we kubera imyitwarire itari myiza amaze igihe amugaragariza.Ibi uyu mugore akaba yabitangaje kuri uyu wa mbere nyuma yo gushyikiriza ubushinjacyaha bwo muri Amerika impapuro zisaba gatanya n’umugabo we aho avuga ko atakibashije kwihanganira imitwarire y’uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Hip Hop.

Dr. Dre na Nicole Young basezeranye kubana tariki 25 Gicurasi 1996 bakaba bafitanye abana babiri bakuru, umuhungu witwa Truice n’umukobwa Truly. Aba bana bombi akaba ari bakuru, ibi bivuze ko nta ndezo uyu mugore azakenera kuko abana bafite byose.


Amakuru ava mu bantu ba hafi b’uyu mugore Nicole Young, avuga ko icyo yifuza ari ugutandukana na Dr. Dre, adakeneye imitungo cyangwa imperekeza kuri gatanya. Umutungo wa Dr. Dre ubarirwa muri miliyoni 800 z’amadolari nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes Magazine. Nyamara andi makuru ava mu bantu batandukanye avuga ko uyu mugore ashaka ku mitungo y’uyu mugabo.
Nicole mbere y’uko abana na Dr. Dre, yari yarashyingiranywe n’umukinnyi wa basket muri NBA Sedale Threatt.

Nicole akaba ubu afite akazi ko kunganira abantu mu bijyanye n’amategeko ariko akaba yarahisemo uzamwunganira muri uku gushaka gatanya, akaba ari n’umwe mu bafite izina rikomeye hariya muri America Samantha Spector.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, Dr. Dre yari ataragira icyo atangaza ndetse n’abamuba hafi baravuga ko ntacyo arabivugaho.

ZIHIRAMBERE Pacifique

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *