Urugendo rwa Dr.Ngirente mu Burundi urufunguzo rw’ umubano mwiza

Mu imbwirwarume Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yagejeje ku barundi yavuze ko igihe kigeze kugirango ibihugu byombi bikorane neza.

Yagize ati: “Mfite icyizere ko twese twiteguye gushimangira no guteza imbere umubano wa gishuti n’ubutwererane usanzweho ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byacu  Igihe kirageze ngo Urwanda n’Uburundi byishingikirize inkingi zikomeye zifite imizi mu mateka no mu mucyo kugirango tugere ku bukungu n’iterambere birambye”.

Perezida w’ u Burundi , Evariste Ndayishimiye yavuze ko iyo tariki{Dr. Edouard Ngirente asuye u Burundi }ibaye ikimenyetso c’ikigabane gishasha{mu kinyarwanda imikoranire mishyashya} Uburundi n’Urwanda bigiye kwandika mu mubano wabyo.
Hari hashize imyaka 5 U Rwanda n’ u Burundi bitana ba mwana aho buri igihugu cyashinjaga ikindi gucumbikira no gufasha abakibuza amahoro n’ umudendezo.
Uru rwikekwe rwatangiye kuva muri 2015 ubwo bamwe mu basirikare bakuru bashatse guhirika intwaro ya Perezida Nkurunziza umugambi uzakuburizwamo ku munota wa nyuma.
Kugeza magingo aya, nta ambasaderi u Rwanda cyangwa u Burundi bari bagifite mu bihugu byombi byumvikane ko n’ ubucuruzi bwakiranya imipaka bwakomeje kuzamba.
Gaston Rwaka/Celebzamagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *