Muri iki gihe cya Koronavirusi (COVID_19) aba basanzwe bakora ibitangaza  bari he ngo bakumire iki cyorezo? Iyi Koronavirusi igejeje Isi ahabi ndetse ikaba ikomeje gutuma benshi inda zifatana n’imigongo. Harabura iki ngo bayisengere igende?

Mu Rwanda hari abakora ibitangaza bazwi ndetse babyubahirwa.Urugero ni Bishop Rugagi, Apôtre Gitwaza, Apôtre Rwandamura, Pastor Bosco (Fire), Prophète Claude, Prophet Sultan, Padiri Ubald n’abandi bari he ngo bakore ibitangaza mu gihe nk’iki? Uretse mu Rwanda by’akarusho muri Afurika havuzwe ba Bishop basengera abapfuye bakazuka n’ibindi.

Muri ibi bihe Isi yugarijwe na COVID19 uwo ariwe wese ufite ubushobozi ari kwigaragaza mu guhuza imbaraga mu rwego rwo kugihashya. Twifashishije urukuta rwa Facebook rwa Celebsmagazine.com hari ikibazo abasomyi bahurijeho.Ati” Ba bandi twabonaga kuri za Televiziyo no mu nsengero bari he ngo birukane iki cyorezo gisa nicyahagaritse ubuzima bwabatuye Isi?”

Mu bindi bihugu nka za Nigeria, Amerika n’ahandi hagiye haba amasengesho yo gusenga basaba Imana ngo ikize Isi icyorezo kiyugarije ariko ntibahabwe igisubizo.Ibi ni byo benshi baheraho bibaza irengero rya bwa bushobozi bw’ibitangaza bagashimangira ko uretse igwa ry’ubukungu  ku Isi,COVID_19 irasiga abiyita abakozi b’Imana bambuwe agaciro no gutakarizwa  icyizere.

Ikindi gihurizwaho ni uburyo bamwe mu biyita abakozi b’Imana bihutiye kurangira intama zabo aho zigomba kohereza amaturo, ntabwo turumva ubuhanuzi bwihumure n’uburyo izi nzobere mu gukiza indwara zananiranye zaba ziteguye gukiza u Rwanda iki cyago.

Ibitangaza n’ubuhanuzi byatangiye kuvugwa cyane mu Rwanda kuva mu 2006, aho haje abanyamadini benshi bavuga ko bakora ibitangaza, ubuhanuzi, gukiza imivumo, gukiza indwara zikomeye cyangwa zananiranye nibindi.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye