Updates:Sharapova akomeje gutera intambwe imugeza kumukino wanyuma

Maria Sharapova nimero ya 86 ku isi n’amanota 725 mu mukino wa tennis,nyuma yo gutsinda Umusuwisi Stefanie Voegele yageze muri ½ cy’irangiza mu irushanwarya Tianjin open.

Image result for Sharapova

Sharapova wigeze kuba nimero yambere ku isi muri  tennis,akaba akomoka mu Burusiya,byamusabye isaha imwe n’iminota itanu kugira ngo atsinde Voegele urikumwanya w’196 ku isi amutsinze amaseti 2-0( 6-3, 6-1).

Nubwo mu iseti yambere Sharapova yabanje kugorwa n’uyu Musuwisi,byarangiye agarutse mu mukino atsinda iseti yambere n’iyakabiri,aba arangije umukino.

Image result for Sharapova

Mu mukino ukurikira Sharapova azahura na Pengshua Umushinwa nimero ya 25 ku isi n’amanota 1 915,ni nyuma yuko kandi ejo hashize Sharapova yatsinze Magda Linetteamaseti 2-0(7-6, 5-3).

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *