UPDATES: Ryan Giggs yabonye akazi muri Vietnam

Ryan Giggs yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ishuli ryigisha umupira w’amaguru muri Vietnam kugira ngo ababere umuyobozi wa ruhago.

Giggs wabaye ikirangirire muri Manchester United azatangira akazi tariki 20 Ugushyingo 2017 mu ishuli ryigisha ruhago ryitwa “Promotion Fund of Vietnamese Football Talents FC [PVF].

 Ryan Giggs briefly took control at Man United in 2014, replacing David Moyes

Ryan Giggs yabaye umuyobozi wa ruhago mu ishuli ryigisha umupira w’amaguru muri Vietnam, Giggs yakiniye Manchester United kuva mu 1990 kugeza muri 2014

 Ryan Giggs won countless trophies during his Man United days

Giggs yavuzwe cyane ko ashakishwa n’amakipe menshi ngo ayabere umutoza nyuma yo kuba muri Manchester United ari umutoza wungirije mu mwaka wa 2014. Mu minsi ishize byavugwaga ko ashobora kuba umutoza mukuru muri amwe mu makipe yo mu bwongereza ariko ntibyakunda (Leicester city , Everton) none birangiye yerekeje muri Vietnam.

 Ryan Giggs will be joined by ex-team-mate Paul Scholes in Vietnam

Ryan Giggs agiye gufatanya na Paul Scholes  gutoza muri Vietnam

Itangazo ryasohowe n’iri shuli ryigisha umupira w’amaguru binyuze kuri Website yabo ryavuze ko “Ryan Giggs w’imyaka 43 azaba afite inshingano zo gutoza abakinnyi, guhugura abatoza no kugaragara mu bikorwa byo kubaka no guteza imbere iri shuli rya Promotion Fund of Vietnamese Football Talents FC (PVF) kugira ngo iyobore andi mashuli y’urubyiruko yigisha umupira w’amaguru muri Vietnam,ndetse no gukomeza kwamamara ku isi hose”.

 Ryan Giggs is set to take over the reins at a youth academy in Vietnam

Giggs yabaye umutoza wungirije muri Manchester United kubwa Louis van Gaal.

Si Giggs wenyine uri kuvugwaho kubona akazi muri iri shuli y’abana ryigisha umupira w’amaguru, ahubwo uwo bahoze bakinana muri Manchester United Paul Scholes nawe ashobora kubona ako kazi ko gutoza abana mu minsi mike iri imbere. Bombi bazakirwa mu mihango ifungura aho bazakorera imyitozo muri uku kwezi.

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *