UNESCO ku bufutanye n’abafatanyabikorwa batanze amahugurwa ku bijyanye no kwigisha ikoranabuhanga mu mashuri

Umuryango w’abibumbye ushinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) ifatanyije n’abafatanyabikorwa bo mu bice bitanduakanye byo mu mashuri bahuguwe kubijyanye na gahunda z’ikoranabuhanga izifashishwa mu mashuri.

UNESCO kuri uyu wa 4 Gicurasi ku bufatanye n’Ikigo gitunganya ibyo gushushanya n’umutungo w’iterambere mu Karere (RCMRD) batangije amahugurwa y’iminsi ibiri ku mwanya w’ibibazo n’idindira mu ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri. Mu insanganyamatsiko igira ati:’’Ni ukumurikira kandi hatangwa amahirwe y’ibikoresho ku munyeshuri mu gukoresha ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo byabo.’’

Iyi ni gahunda ije gufasha abanyeshuri kuva mu mashuri abanza n’amashuri yisumbuye, aho bagomba gutanga kuri ibyo bigo ibikoresho byose, mu kuborohereza, hatangwa integanyanyigisho hamwe n’ubuhanga bufatika m’ubumenyi no guhanga udushya mu kunguka uburambe burenze ndetse bishyirwa mu bikorwa hakurwaho ingurane.

Umuyobozi w’ikigo cya Lycée de Kigali, Martin Magabo wari witabiriye ayo mahugurwa yishimiye ko bagize umwanya mwiza kuko haribyo bungukiye muri aya mahugurwa y’iminsi ibiri aho biyemeza ko nabo bagiye kubishishikariza abo bayobora barimo n’abarimu by’umwihariko, yagize ati:’’Twishimiye kugira amahirwe yo kwiritabirira aya mahugurwa kuko babashije kutwereka ko haribyo dukwiriye guhindura mu bijyanye no gutanga ubumenyi bushingiye kuri Siyanse ko burya ntaburezi butajyanye n’ikoranabuhanga ntaho wagera muri iki gihe.’’

Umuyobozi w’ikigo cya Lycée de Kigali, Martin Magabo ari mu bishimiye ayo mahugurwa kuko bungukiyemo byinshi birimo iby’ikoranabuhanga Photo: CelebsMagazine

Yongeye ko burya amahugurwa nkayo bari uburyo bwiza bwo kongera ubumenyi ku bundi kuko igihe cyose umuntu asabwa ko ahora yiga. Ati:’’Umuntu ahora yiga nkibi rero iyo bije bituma umuntu yongera ubumenyi kubwo yarafite aho umwarimu abateye intambwe kugira ngo atange kuri bwa bumenyi afite mu buryo bituma abana nabo bakunda ibyo bigishwa.’’

Ni mugihe uwari mu batanze amahugurwa witwa Kenneth Kesera yagize ati:”Twebwe mu byukuri gutanga aya mahugurwa bidufasha kumenya aho abandi bageze, kugendana n’ibigezweho mu burezi kuko nta terambere ryabaho bitagendanye no gutanga ubumenyi mu mashuri hakoreshwa ikoranabuhanga cyane cyane duhereye mu bato.’’

Ashimangira avuga ko bishimiye kutakira gusa abo bayobozi bahagarariye ibigo bya mashuri ahubwo harimo n’abayobozi muri guverinoma mu mashuri atandukanye n’abarimu ubwabo bikaba biri mu byabafashije kuva neza ibi bintu kuko tuziko aribo muyoboro mwiza wo kuzabigeza kubo bikwiriye kuzagerwaho.

Iyi ni gahunda ije gutangira aho izatanga inkunga mu bigo bigera kuri 16 biherereye mu Turere makumyabiri mu gihugu cy’u Rwanda ku ikubitiro bikaba biteganyijwe ku bigo bikoresha ikoranabuhanga bizatangira kwiga muriyo gahunda nshya nkuko twabitangarijwe na Dominique wari mu bahagarariye umuryango UNESCO muri ayo mahugurwa.

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *