Uncle Austin yasohoye indirimbo nshya yise ‘‘Slow’’ [VIDEO]

Umuhanzi Uncle Austin ubarizwa muri The Management Entertainment yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo nshya yise ‘‘Slow’’ ifite n’amashusho

Ni umuhanzi akaba n’umunyamakuru mu bijyanye n’imyidagagduro kuri Radio Kiss Fm yashyize igorora abakunzi be bagiye gutangira ibihe by’izuba (summertime) mu buryo bwo kubaryohereza abaha umuziki ugenda gake.

Uyu muhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba, ashyize hanze indirimbo nshya nyuma y’amezi atandatu adashyira hanze indirimbo dore ko iyaherukaga ari iyitwa ‘So fresh’ yari yarashyize hanze mu mpera z’umwaka washize 2020.

Ni indirimbo ifite iminota ibiri n’iminota makumyabiri n’icyenda iri mu njyana zigezweho zituje akaba aririmba inkuru y’umukobwa aba yarimaroyemo ndetse amwumvisha ko yifuza ko ibintu babijyana buhoro kuko aribyo bimunyura.

Uncle Austin yagiye akorana n’abahanzi benshi batandukanye kubera ubuhanga bwe yagiye agaragaza kuva yatangira kumenyekana muri muzika Nyarwanda biyo zimwe mu ndirimbo ze zikaba zaragiye zimugira icyamamare bigatuma anasinyana n’ibigo bikomeye hano mu Rwanda mu buryo bwo ku byamamariza. Zimwe mu ndirimbo twakwibutsa yakoze zigakundwa cyane ni nka ‘Nzakwizirikaho’ , ‘Ndagukunda nzapfa ejo’ , n’izindi nyinshi.

Iyi ndirimbo nshya Slow yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Knox Beat naho mu buryo bwa mashusho akaba ari Mici The Director usanzwe amukorera ibyerekeye amashusho.

Uncle Austin yashyize hanze indirimbo nshya iri mu buryo bugezweho

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA UNCLE AUSTIN YITWA ‘‘SLOW’’

 

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *