Umwe mu bapasiteri bakomeye ku isi yemeza ko kwikinisha atari icyaha

Pasiteri Chris Oyakhilome wo mu gihugu cya Nigeria akaba umukuru w’itorero Believers Love World rizwi nka Christ Embassy, yatangaje ko igikorwa cyo kwikinisha atari icyaha.

Ubusanzwe ibijyanye n’ingeso yo kwikinisha abantu mu bice bitandukanye by’isi ntibayivugaho rumwe. Ni inkuru ikunze kujyibwaho impaka n’abantu batandukanye bamwe bemeza ko ari icyaha abandi batanga iby’ingaruka bigira ku muntu ubikora, abandi bakemeza ko ari icyaha n’anandi bakabisobanura ukwabo. Gusa iki cyigisho cy’uyu muvugabutumwa benshi ntibakivuzeho rumwe.

Paster Chris Oyakhilome w’imyaka 56 y’amavuko ahamya ko igikorwa ubwacyo Atari icyaha gihanwa n’Imana, yemeza ko ahubwo ari inzira Satani anyuramo ahindura imitekerereze y’abantu b’Imana bakumva ko nta kizere bakifitemo ndetse ko ibi ntaho bihuriye n’ibijyanye n’Imana.  Yagize atiIcyo njye mbona nuko Abakrisitu benshi nanuyu munsi bamwe muri bo batarasobanukirwa ijambo; icyaha ni iki?”

Uyu muvugabutumwa akomeza ashimangira ko Yesu yavuze ko uwo ari we wese ureba umugore maze akamurarikira aba akoze icyaha cy’ubusambanyi mu mutima we, yongeraho(Pasiteri) ati Bivuze ngo icyaha kiba cyakorewe mu mutima. Niba muvuga ngo intekerezo zijyana no kwikinisha, noneho ubwo icyaha kiri hehe? Bivuze ngo noneho icyaha ni intekerezo zawe zifuje kugikora”

Ikigaragara nuko uko abantu batandukanye barushaho gusesengura iyi myigishirize ya Pasiteri Chris ku byerekeye ingezo yo kwikinisha, nanone hazamo ururjijo ndetse n’ubundi buhanuzi bw’ubuvugabutumwa.

Si ubwa mbere uyu mugabo abantu bibaza cyane ku nyigisho ze, nkuko byaje kuvumburwa bitamuturutseho ko yigeze kuvuga ko ubuhehesi nabwo atari icyaha. Ahaturutse amakuru y’icyo kigisho bivugwa ko nyuma y’inama Pasiteri yajyiye kubwira abashinzwe ibikorwa by’ubugenzuzi bw’amajwi gukuramo(editing) ubutumwa buvuga kw’interuro”Ubuhehesi si icyaha” mbere yuko basohora ikigisho ku byuma kabuhariwe.

Gusa ubu Abakrisitu benshi bakomeje kwibaza ku myigishirize y’uyu mu Pasiteri. Ntawabura kuvuga ko abantu bakeneye kongera bagasubira kw’ijambo ry’Imana ubwabo badategereje abandi kubasobanurira icyitwa icyaha cyangwa ikitari icyaha. Ijambo ry’Imana iteka ni iryavuye mw’ijuru.

 

T.U Nsanze

Bana natwe tugususurutse umenye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *