Umwe mu bagore b’abaminisitiri akurikiranyweho guhohotera uwo aca inyuma

Umwe mu bagore b’abaminisitiri muri Uganda kuri uyu wa Gatanu arashyikirizwa urukiko ashinjwa guha amabwiriza abashinzwe umutekano yo gukorera iyicarubozo umugore mugenzi we ashinjwa guca inyuma akaryamana n’umugabo we.

Ladislas Rwakafuzi uri gukurikirana iyi dosiye mu rukiko

Uyu muminisitiri imyirondoro ye yabaye igizwe ibanga, aravugwaho kuba yararyamanaga n’umugabo w’umugore wamureze, yarangiza agafata n’icyemzo cyo kumutera ubwoba nyuma y’aho abavumburiye ibyabo.

Ladislas Rwakafuzi uri gukurikirana iyi dosiye mu rukiko, yavuze ko uwo muminisitiri kuri ubu anatwite inda yakuye muri uwo mubano we w’ibanga n’umugabo w’abandi.

Avugana na Chimpreports kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Ukwakira uyu munyamategeko yemezaga ko iyi dosiye ayuzuza uyu munsi ndetse akaba aza gutangaza imyirondoro y’uwo muminisitiri n’uwo mugore umushinja naramuka amaze gusinya inyandiko z’urukiko.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

s/Chimpreports




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *