Umwana bivugwa ko ari uwa Agasaro Diane na Bruce Melody akeneye kurenganurwa

Nyuma y’imyaka 5 uruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda havuzwe inkuru ya Agasaro Diane ashinja umuhanzi Bruce Melody kumubyarira yarangiza akamwihakana,yadusangije ubuzima abayemo n’umwana we.

Umwana ni uwa Bruce Melodie||Sinanze ko bapima ADN||Arerwa n ...

Umwaka wa 2015 ku muhanzi Bruce Melody waranzwe n’umubabaro nyuma yo gushinjwa gutera inda agahururizwa itangazamakuru.

Uretse ibyavuzwe, kuva ubwo ntawe uzi aho byarengeye.Celebzmagazine.com twagiranye ikiganiro na Diane,mu mvugo yuje umubabaro yadusangije ko yamaze kwiyakira gusa ngo Bruce Melody si umugabo wo gufatirwaho urugero.

Ati”Bruce Melody njye simufata nk’umugabo kuko ntamugabo wabyara ngo yihakane umwana.Niba mubeshyera kuki atajya gupimisha ngo ave mu kimwaro?Ndemeza ko umwana ari uwa Bruce Melody.”

Diane wacishagaamo akarira,yadusangije imibereho mibi yabayemo abitewe na Bruce Melody.Ati” Mu myaka itanu ishize nta n’amazi yo kunywa Bruce yahaye umwana we.Abantu bavuze ko nataye umwana ariko urebye ubuzima bubi narimbayemo…,nararaga aho bwije ngez.Umuryango wanjye mvukamo waranciye ndirya ndimara!!Ndibuka rimwe mbana n’abakobwa batatu ahitwa i Gikondo nambaraga kora umwana nkamworosa igitenge kimwe nagiraga nanga ko yarwara umusonga.”

Agasaro Diane ushinja Bruce Melody kumutera inda akamwihakana ...

Ni inkuru yatangiye muri 2015 ubwo Bruce Melody yari muri kamwe mu tubari turi i Nyamirambo, umukobwa witwa Agasaro Diane akamuzanira umwana w’uruhinja avuga ko yarambiwe gukomeza kumurera wenyine kandi afite uwo bamubyaranye.

Uwabyaranye' na Bruce Melody akamwigarika yamuzaniye umwana mu ...Byigeze kuvugwa ko uyu Agasaro Diane yaba yarataye umwana akajya kurerwa n’abandi naho we agatoroka.

Mu kiganiro uyu Diane aherutse kugirana na Celebzmagazine.com, yavuze ko uyu mwana atamutaye ahubwo ko yagiye gushaka akazi ku Gisenyi akamusiga i Kigali bikitwa ko yamutaye, nyuma umwana afatwa n’abandi bagiraneza ari na ho akiri kugeza ubu.

Bruce Melodie byamwanze mu nda agira icyo atangaza - Inyarwanda.comUmwana bivugwa ko ari uwa Agasaro Diane na Bruce Melody akeneye kurenganurwa

Diane yongeye gushimangira ko umwana ari uwa Melody, avuga ko ibyo gutanga umwana ngo afatwe ibizamini bya ADN ntabyigeze bibaho nk’uko Bruce Melody abivuga.

Yaragize ati “Nahamagawe na Polisi bambaza imyirondoro yanjye ariko ibyo gupima umwana ntabyo bambwiye, ariko hari igihe Melody we ubwe yari yavuze ko tuzajya gupimisha ari ku wa mbere, hageze avuga ko umunyamategeko we yagize ibyago.”

Byabaye birebire kuko uretse gukwira mu itangazamakuru, byaje no kugezwa mu bugenzacyaha, kuko uyu Agasaro yagiye gutanga ikirego mu ishami rya Polisi ryari rishinzwe kugenza ibyaha (CID), ndetse na Bruce Melody aratumirwa.

Diane aganira na Celebzmagazine.com

Diane yahamirije Celebzmagazine.com ko nyuma yo gutanga ikirego yategereje igisubizo araheba yewe ngo na nimero ya telephone yari yamuhamagaaye yayicishagaamo akumva idakora ahitamo kubyihorera.

Iyi nshuro Diane  arasaba ubutabera kumufasha ngo hapimwe  ibizamini by’amaraso bizwi nka AND mu kumenya se w’umwana kuko we nta bushobozi afite.

Mu kiganiro Bruce Melody aherutse kugirana na Television ye yitwa Isibo TV, umunyamakuru yamubajije uko iki kibazo cyarangiye maze Bruce Melody arasubiza. ati “Urakoze kumbaza icyo kibazo. Ni ikibazo gikomeye cyane ariko icyo navuga, ni uko na n’ubu ntaremera uriya mwana kuko nyine ntakwemera umwana utari uwanjye.”

Umunyamakuru yamwibukije ko uwo mwana ubu asigaye arerwa n’abagiraneza kuko na nyina atakimurera, Bruce Melody arasubiza ati “Ndi umubyeyi kandi sindi umubyeyi gito ku buryo nakwanga kurera umwana. Ikibazo ni uko uwashakaga ko murera yabivugaga amwita uwanjye kandi abana banjye barazwi sinakwihakana umwana kandi ndi umubyeyi nyine.”

Amubajije ikigaragaza ko uyu mwana atari uwe, Bruce Melody yavuze ko ubwo iki kibazo cyabaga, yahamagawe kuri Polisi abwirwa ko yarezwe. Iki gihe ngo yitabye inshuro eshatu zose ahagera agasanga uwamureze ntawuhari, inzego za Polisi zamutumizaga zimusaba kwigendera kuko umurega bigaragara ko yanze kwitaba.

Uyu muhanzi ngo yanasabye uyu mubyeyi ko yazana umwana bakajya gupima ibizamini by’amaraso bizwi nka ADN, ariko uyu mubyeyi arabyanga.

Yaba Diane Agasaro na Bruce Melody ntawugifite uruhare runini kuri uyu mwana, kuko ubu arerwa n’umugiraneza wamwiyanditseho, nyuma y’uko Agasaro asinyiye ko atagishoboye kurera umwana.Uyu mwana akure ari nk’Impfubyi ababyeyi be bahari?Akeneye kurenganurwa.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *