Umwaka 2018 urangiye abahanzi nyarwanda bamwe babyina intsinzi abandi bacigatiye amatama

Nkuko bisanzwe mu mpera za buri mwaka turebera hamwe  ibishimwa n’ibinengwa ku bahanzi nyarwanda.Umwaka wa 2018 wagaragayemo byinshi bishimwa abahanzi, bashya baratunguranye barigaragaza bamwe mu basanzwe bazwi ndetse bakunzwe urangiye basa nk’abasezeye umwuga bucece.

Celebzmagazine.com twifashishije ibinyamakuru bitandukanye twifuje kubasangiza ibikwiye gushimwa n’ibinengwa ku bahanzi mu Rwanda uyu mwaka wa 2018.

Mu myaka nk’ibiri ishize ntabahanzi bashya bigaragaje  nk’uko uyu mwaka wa 2018 byagenze. Ni ikibazo cyibazwaga na buri wese ndetse bivugwa ko byaba biterwa n’akagambane abahanzi bakuze bakorera abashya ngo badasangira umugati.

Uyu mwaka siko byagenze  abahanzi bashya baratunguranye ndetse begukana n’ibihembo.

Urutonde rw’abahanzi bigaragaje

1.Yvan Buravan:Ni umwe mu bahanzi bashya bakunzwe cyane ku bw’indirimbo ze zigisha urukundo.Uyu musore arangije umwaka ari mu byishimo byo kwegukana igihembo cya  Prix Decouvertes 2018 ndetse aheruka kumurika Album  igitaramo cyitabirwa n’ingero zose abato n’bakuru.

Image result for Yvan Burvan

2.Charly na Nina:Ni abahanzikazi bo mu Rwanda bamaze kwigarurira amahanga mu gihe gito,2018 bitabiriye amarushanwa atandukanye,indirimbo zabo zarakunzwe bibahesha gukora ibitaramo bikomeye hirya no hino ku isi.

Image result for Charly na Nina

3.Nizeyimana Odo umuraperi uzwi nka Khalfan abenshi bamuzi aherekeza abahanzi b’ibyamamare mu njyana ya Hip hop ku rubyiniro. Bitunguranye uyu musore uyu mwaka yanditse amateka indirimbo ze zirakunzwe ndetse yitabiriye irushanwa rya PGGSS abasanzwe bivugwa ko bakunzwe babura amahirwe.

Image result for Nizeyimana Odo umuraperi uzwi nka Khalfan

4.Marina:Uwo benshi bashimira ijwi n’ikimero,Marina  uyu mwaka yagaragaje ko ashoboye yakoranye ibitaramo n’abahanzi bakomeye barimo Ray C wo muri Tanzania anakora indirimbo n’ibyamamare nka Harmonize  n’abandi.

Related image

5.Umuraperi Racine. Kamatari Thiery ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Racine ni umwe mu baraperi b’ejo hazaza u Rwanda rufite, ndetse akaba yazanye udushya tudasanzwe mu njyana ya Hip Hop.Ibi abenshi babishimangira ku bwa video ze n’uburyo aririmba.

Image result for Umuraperi Racine

N’ubwo abenshi basoje umwaka babyina intsinzi,hari abacigatiye amatama abandi basa nk’abasezeye umwuga bucece.

Image result for umuraperi Jay Polly yafunzwe

Reka duhere ku nkuru y’umuraperi Jay Polly usoje umwaka ari muri gereza i Mageragere  nyuma yo gukubita umugore akanamukura amenyo. Gisa cy’Inganzo nawe asa nk’umaze kwibagirana afungiwe i Mageragere nyuma yo gufatirwa mu bujura. Fireman ari i Wawa nyuma yo kubatwa n’ibiyobyabwenge hagatabazwa ababishinzwe.

Related image

Abahanzi basoje umwaka basa nk’abasezeye bucece,mu kiganiro Celebzmagazine.com twagiranye n’abakunzi b’umuziki i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, ahanini bagarutse ku muhanzi Christopher ngo nyuma yo kwitabira irushanwa rya PGGSS ntakigaragaza,King James ukunzwe na benshi uyu mwaka ntibyagenze neza.

Image result for muhanzi Christopher

Butera Knowless nawe ngo ntibihagaze neza.Umuraperi Danny Nanone nyuma yo kujya kwiga umuziki ibikorwa bye byasubiye inyuma. Kitoko nubwo aheruka mu Rwanda mu gihe cy’amatora mu bitaramo, umuziki asa nk’uwusezera bucece. Umuvuduko Israel Mbonyi ukunzwe mu ndirimbo zihimbaza Imana  yagaragaje mu myaka yashize waragabanutse. Jules Sentore,Teta Diane,Alpha Rwirangira ibikorwa byabo mu muziki byasubiye inyuma.

Abahanzi bavuzwe  muri iyi nkuru ntibivuze ko ari bo gusa,dusangize uko ubibona unyujije ubutumwa muri comments z’inkuru.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *