Umva isengesho rya Tricia umugore wa Tom Close ryakoze ku mitima ya benshi

Ni kenshi cyane uzasanga hari abantu basaba  ibitandukanye ku Mana, usaba ubwenge , ubumenyi n’ubufasha no guhabwa imbaraga zifasha impfubyi  nk’uko umugore wa Tom Close, Tricia asaba Imana kubona abana azajya arera babuze kirengera.

Uyu mugore ubusanzqe witwa,Niyonshuti Ange Tricia,akaba  umugore wa Dr Muyombo Thomas ‘Tom Close’ yatangaje ko yifuza abandi bana bo kurera bakeneye ababyeyi mu magambo yifashishije yifuriza isabukuru nziza umwana w’ubuteha we witwa ‘Elan’.

Muri uku kwezi kwa Kamena 2019, Tom Close na Tricia baherutse kujya mu Karere ka Nyagatare bavayo biyemeje kurera umwana wari umaze ibyumweru bitatu avutse watoraguwe ku muhanda muri aka karere.

Ubwo umwana wabo w’ubuheta witwa Elan yizihizaga isabukuru y’amavuko, Tricia yashimiye Imana avuga ko ntacyo itamukoreye ndetse anashimangira ko agikeneye abandi bana bo kurera yaba abava mu nda ye cg se n’abandi abaribo bose bakeneye ababyeyi.

Yagize ati: “Nyagasani Mana ndagushimiye cyane. Ngaho nyemerera umpe ubuzima, amahoro n’ubushobozi, ubundi umpe abana benshi bo kurera. Abava mu nda yanjye ndetse n’abandi bose ubona bakeneye umubyeyi. Nanjye nta cyo wanyimye kandi nyamara mama wanjye yari yiryamiye iruhande rwawe kuva kera. Amen”.

David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *