Umva igisubizo cya Platin ku byamamare birimo Knowless birambiwe kumubona ari ingaragu

Kuri ibi bihe usanga abantu bazwi nk’ibyamamare  bitinda gushaka abagore cyangwa abagabo , benshi baba bibaza kuri iyi ngingo kandi ari abatunzi b’amafaranga. Umuhanzi Nemeye Platin wo mu Itsinda rya Dream Boys usanga abatari bacye baba abafana bamusaba kurongora ngo kuko akuze ariko we usanga atabyumva neza.

Image result for umuhanzi platin

Platin  uri mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda ku ijwi rye ryiza cyane, agakundwa n’abakobwa abatagira ingano, uyu muhanzi   ntiyifuza kuzana umugore  vuba aha kuko usanga akenshi avuga ko bizaba vuba  bikarangira atabikoze , aha yaje no gusubiza abahanzi bagenzi be barimo Knowless Butera na Tom Close bamaze iminsi bavuga ko bamaze kurambirwa kubona uyu muhanzi akiri ingaragu.

Related image

Platini  ngo  kuba Knowless na Tom Close bamushishikariza kurongora akava mu busore ngo ni uko bamukunda, bamwifuriza ibyiza.

Ati:“ Babigarukaho kenshi kuko ari inshuti za hafi zinyifuriza ibyiza ikindi hari nubwo babivuga   batebya…Knowless na Tom babe bitonze gato sinzabatindira ariko nanone kurongora ni ibintu ngomba kwitondera kuko ni ikemezo cy’ ubuzima bwanjye bwose.”

Image result for umukunzi wa platini

                         Platin wakundanye na Diana karahava

Twabibutsa ko Platin yari yarihaye imyaka 30 ngo abe azanye umugore ariko yaruzuye abazwa n’itangazamakuru agakomeza abatangariza ko baba bitonze, agasenga cyane  akazabona umufasha umukwiriye nyuma yo gutanduka n’uwari umukunzi we w’akaramata Diane.

David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *