Umva ibiteye amatsiko kuri Gratien (Seburikoko ) utinya umwaku

Niyitegeka Gratien uzwi cyane nka Seburikoko ni umwe mu bakinnyi 20 ba filime mu Rwanda bakunzwe ,umunyarwenya no gukina ikinamico,iyi nshuro yashyize ahagaragara byinshi benshi batamuziho birimo gutinya inzoka agakunda ingagi.

Related image

Amazina ye nyakuri ni Niyitegeka Gratien wamenyekanye cyane ku mazina nka Sekaganda, Ngiga, Sebu n’andi. Gratien nkuko abyivugira ni umuhungu w’ingaragu wavutse mu 1978 mu kwezi kwa 11 avukira mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru. Yatangiye gukora ibikorwa by’ubuhanzi mu gukina filime mu mwaka wa 2007 aho yatangiriye muri filime yitwa Zirara zishya, akina mu inshuti Friends kuri ubu akaba amaze imyaka igera muri itatu akina muri filime yuruhererekane ‘Seburikoko’ ica kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Uretse mu mafilime kandi Gratien ni umwe mu bahanzi nyarwanda mu ngeri zitandukanye harimo kuririmba gukina amakinamico yo mu ruhame, gukina amakinamico ku maradio aho ubu ari umwe mu bakinnyi b’ikinamico Urunana ndetse akaba n’umwe mu bakinnyi b’imena mu itorero Indamutsa. Si ibyo gusa kuko afite n’umwihariko wo kuba umuhanga cyane mu gusabira abantu abageni, kuba umusangiza w’amagambo (Mc) mu makwe ndetse no kuvuga amazina y’inka, ubusizi n’ibindi.

Iyi nshuri twamugendereye adusangiza byinshi biteye amatsiko kubuzima bwe. Ni iki benshi batakuziho? Ndi ingaragu y’imyaka 40 yahariye ubuzima bwe bwose ubuhanzi.

Ni iki abantu batakuzi bakwibeshyaho? Abantu banyibeshyaho ubusinzi n’ubuturage cyane ariko nyuma bakaza gusanga niyubashye kandi njijutse narize.

Kuki se babyibeshyaho?Ni uko ari byo nkunda gukina bagahuza umukinnyi n’ibyo akina kandi hari byinshi bimwihishemo.

Ni uwuhe mukinnyi wo kurwego mpuzamahanga ukunda wifuza gukinana nawe? Ni uwitwa Mr Bin cyangwa Jackchan. Nkunda Mr Bin ku bw’akantu yakoze karantangaza,ubusanzwe bizwi ko ntawe unyuza ipantaro cyangwa ikariso mu mutwe ariko we yarabikoze mbese yarabivuguruje agaragaza ko byose bishoboka.

Ubu ufite imyaka 40 y’amavuko ni izihe nama wagira abakiri bato?Ubuzima ni inzira ndende ivunanye ni umurunga ufite intangiriro kuvuka kubaho no gupfa busaba kwegengesera no kubana neza n’abandi.

Uramutse ufite amasaha 24 gusa yokubaho wakora iki?Nasiga ibihangano byubaka abasigaye.

Ni iki kigutera ubwoba mu buzima?Nanga umunabi n’ubugome bw’abantu batuye isi ariko nanone ntinya inzoka.

Ese umwaku ubaho?Yego ndabyemera kuko hari igihe uvuga izina cyangwa wahura n’injangwe ugasitara gusa simbyemera neza.

Isi yose iramutse ikumva wayibwira iki?

Nayibwira ko ubuzima bugoranye,ndetse nkabumvisha ko ntawigira umubanyi niwe muryango.

Yasoje yemeza ko yahoze akunda inyoni ariko ubu akunda ingagi ngo ntanyamaswa yakwigereranya nayo ariko zose azirenze ubucakura.

Image result for Gratien (Seburikoko )

Image result for Gratien (Seburikoko )

Image result

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *