Umva byinshi Museveni yatangarije Bobi Wine nyuma yo kumwita umunyarwenya

Mu gihugu cya Uganda usanga nta yindi nkuru iba igarukwaho buri munsi  usibye uburyo Bobi Wine ahangayikishije Museveni ashaka ku muhirika ku butegetsi bwa Uganda. Ubu Museveni aburira Bobi Wine ko yakwigira mu kabyiniro kubyina.

Image result for museveni

Bobi Wine yahigiye kuba Perezida wa Uganda akazana ihinduramatwara  muri Uganda  , aho usanga atishimiye Leta iriho ya Yoweri Kaguta Museveni. Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wifuza kuyobora iki Gihugu muri 2021 gusa  usanga afite abarwanashyaka benshi bamuri inyuma.

Museveni we abona ngo Bobi Wine ari Umunyarwenya avuga ko  kandi adashoboye politiki ahubwo ashatse yakwigumira mu muziki niyo imubereye cyane.

Image result for museveni

Perezida Museveni ati: “Bobi Wine ni umuhanzi. Ibi (politiki) si ukuririmba. Niba uri umuhanzi yajya kwa Suzanna na Nakulabye.”

Amakuru ahimangirako  iyo uvuze izina  “Suzanna” cya “Nakulabye” kari akabyiniro kamamaye mu myaka ya za 70.Perezida Museveni yakomeje ashinja Depite Robert Kyagulanyi gusunikira urubyiruko mu bugizi bwa nabi, avuga ko byagize ingaruka ku isura y’igihugu n’ishoramari. Ntiyigeze ariko atunga urutoki Dr Kiiza Besigye wo mu ishyaka FDC, ari nawe munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bakunze guhangana mu matora yabanje.

Image result for museveni

Perezida Museveni ati: “Nta kibazo mfite cyo gukorana n’abantu bo muri ghetto. Biroroshye kubakangura kubera ko bari ahantu hamwe. Icyo ukeneye ni ukubageraho.”

Museveni akomeza atunga agatoki abantu batavuga rumwe na Leta ko ngo baba ari abicanyi, mu magambo ye  ati: “Abatavuga rumwe n’ubutegetsi ni abicanyi. Sinabwira umwuzukuru wanjye ngo ajye mu kaga kuberako nshaka ubutegetsi.”

 

David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *