Umuyapani wari ushaje kurusha abandi ku isi yasinziriye arapfa.

Masazo Nonaka,umuyapani wari ushaje kurusha abandi ku isi, yasinziriye arapfa ku myaka 113.

L’homme le plus âgé du monde est mort à 113 ans

Masazo yapfuye kuri iki cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 atarwaye, kuko bivugwa ko yagiye kuryama abagasanga yapfuye kandi nta kindi kibazo cy’ubuzima yari afite.

Uyu musaza wavutse ku itariki 25 Nyakanga 1905, yatangajwe na Guinness des records ko ari we ushaje cyane kurenza abariho ku isi ku itariki 18 Mata 2018.

Yapfiriye iwe mu rugo , ahitwa Ashoro ku kirwa cya Hokkaido nk’uko byavuzwe n’umukobwa we muto (Yuko Nonaka) wahamije ko yapfuye neza atarwaye.

Ati : « Nta kibazo na kimwe cy’ubuzima yari afite.Yapfuye mu mahoro, niryo humure dufite.»

Byatangajwe ko Masazo yakundaga koga amashyuza aturuka mu birunga ndetse akaba yarakinnye imikino njyarugamba yitwa sumo, ari nayo yakundaga kwirebera mu gihe cy’ibiruhuko bye.

Mu byo yakundaga kurya harimo gato n’ibiribwa bitarimo amasukari, akanakunda kwisomera ibitabo.

Nonaka died peacefully, and had no health problems. Picture: Masanori Takei/AP

Masazo Nonaka yari asigaye yiyicarira mu kagare kubera izabukuru.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *