Umuvugabutumwa T.B Joshua uherutse gutangaza amabonekerwa kuri COVID19 yatangiye urugendo rw’amarira no kwibabaza atakambira Imana

Mu gihe icyorezo coronavirus gikomeje gukwirakwira vuba na vuba hirya no hino ku Isi ari nako gitwara ubuzima bw’abatari bacye  hakaba hanabuze umuti, Umuvugabutumwa wo mu gihugu cya Ghana Temitope Balogun Joshua (T.B Joshua) uherutse kwemeza ko Imana yamuhishuriye igihe izahagararira,yatangiye urugendo rwo kwiyiriza ari mu misozi atakambira Imana ngo yo kumutamaza.

Temitope Balogun Joshua (T.B Joshua), Umuvugabutumwa wo mu gihugu cya Ghana, akaba umuyobozi ndetse n’uwashinze urusengo Church of all Nations of the Synagogue,yifashishije urukuta rwe rwa Twitter asangiza abamukurikirana amafoto y’umubabaro aherekejwe n’ubutumwa buvuga ko adateze kurya no kururuka imisozi atarahabwa n’Imana igisubizo ku cyorezo cya COVID19.

Uyu muvugabutumwa yari aherutse kurema agatima abantu b’Isi yose nyuma yo kuvuga ko yavuganye n’Imana ikamuhishurira ko iki cyorezo cya coronavirus (COVID-19) cyamaze kwivugana abatari bacye hirya no hino ku isi kitazayimaraho igihe kirekire.

Umupasiteri wo muri Afrika ayoboye urutonde rw'aba - Inyarwanda.com

T.B Joshua yavuze ko Imana yamubwiye ko iki cyorezo cyakuye Isi yose umutima cyiri kwica abantu umusubirizo ko kitazarenza i tariki ya 27/03/2020 kikibarizwa hano ku Isi, ibi akaba yarabitangaje ubwo yabwirizaga kuri televiziyo ye yitwa Emmanuel TV.

Mu minsi ishize humvikanye undi muvugabutumwa avuga ko iki cyorezo mu minsi iri mbere kizaba amateka nk’ibindi byose byabayeho kuri iyi si, gusa ngo mbere yuko gicika, Isi hose hazamara icyumweru hagwa imvura nyinshi.

Ihogoza Sandrine

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *