Umutwe wa Islamic State ugiye gushinga ibirindiro bihamye muri Congo

Amakuru agenda  ashimangirwa n’inzego z’iperereza  mu bihugu bitandukanye  avuga ko Umutwe wa ’Islamic State’ cyangwa se ’État islamique’ ugendera ku mahame akaze y’ubutagondwa bw’abahezanguni b’abayisilamu waba ugiye gushing ibirindiro muri Repubulika  Iharanira Demokarasi ya Congo.

Image result for islamic state

 

Ibi ngo Islamic State ibyungukira  ku mutekano muke ugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibizatuma  ihashinge ibirindiro bihamye.Ibi byemejwe n’abayobozi b’inzego z’iperereza mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari (Burundi, Uganda, RDC na Rwanda).

BBC Afrique dukesha iyi nkuru yanditse ko aba bayobozi bateraniye i Bugande bemeza ko imitwe myinshi y’inyeshyamba ndetse n’umubare muto w’abasirikare n’inzego z’umutekano za leta ya Congo muri aka gace ngo biri gufasha cyane uyu mutwe w’iterabwoba kuhashinga imizi.

Uyu mutwe mu kwezi gushize kwa Mata wigambye igitero wagabye mu cyaro cya Kamango mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Ariko umuyobozi mukuru uri i Bugande avuga ko nta kimenyetso na kimwe kigaragara ko iki gikorwa cyagizwemo uruhare n’uyu mutwe.

Abatangabuhamya b’iki gitero cya Kamango bavuga ko cyaba cyaragabwe n’umutwe witwara gisirikare wa ADF ushobora kuba ufitanye imikoranire na Leta ya Kisilamu (État islamique). Aba bayobozi b’inzego z’iperereza muri aka karere ngo bari kurebera hamwe ingamba bashyiraho mu guhashya iyi mitwe yose yagize isibaniro uburengerazuba bwa Congo Kinshasa harimo n’uyu mushya.

Leta ya Kisilamu ishishikajwe no kwigarurira uduce twinshi aho ifashe isaba ko hahinduka Leta ya Kisilamu.

Abayobozi b’uyu mutwe wavukiye mu burengerazuba bwo hagati bagiye bigamba ibitero muri Afurika cyane cyane mu bihugu by’Abarabu byo mu burengerazuba bwa Afurika birimo Libya, Tuniziya na Maroc.

David Maira/celebzmagazine

 

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *