Umutwe wa ISIS wongeye gutera Leta zunze ubumwe z’amarika, wica abantu 11 nyuma y’imyaka 16.

Uyu mutwe wagabye igitero mu mujyi w’ubucuruzi wa leta zunze ubumwe z’Amerika New York .Ni igitero  cy’ubwiyahuzi cyahitanye  ubuzima bw’ abarenga 11 abandi bagera kuri 6 barakomereka, bikaba byatumye  umutekano  ukazwa ndetse n’ikumirwa ku bimukira.

Umutekano wakajijwe mu mujyi wa New York,abimukira barakumirwa.

Kuri uyu wa kabiri, nibwo hasakaye inkuru y’igitero cy’ubwiyahuzi cyakozwe n’umushoferi warutwaye igikamyo ahazwi nk’i Manhattan mu gace kagenewe abanyamaguru ndetse n’abakoresha amagare. Nyuma yo guhitana abantu uyu mushoferi akaba yavuye mu modoka agenda agira ati : “Allah Akhbar” (Imana niyo nkuru).

Gusa kurundi ruhande Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump akaba yamaganye yivuye inyuma iki gitero bikekwa  ko cyakozwe na Islamic State ndetse akaba yahise atanga inshingano ku nzego z’umutekano gukaza umutekano imbere mu gihugu ndetse no gukumira abimukira.

Inzego z’umutekano zahise zitabara.

Mu butumwa Perezida Donald Trump  yanyujije ku rukuta rwe rwa Tweeter yagize ati : “Ntitugomba kwemerera Islamic State kugaruka cyangwa kwinjira mu gihugu cyacu kandi twarayitsindiye mu Burasirazuba bwo hagati n’ahandi. Ibi birahagije.”

Iki gitero kikaba cyibukije Abanyamerika icyabaye nyuma y’imyaka 16 ku nyubako y’ubucuruzi ya One World Trade Center cyasize amashusho atibagirana mu mateka ya leta zunze ubumwe z’Amerika.

ZIGAMA Theoneste/celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *