Umuturage yandikiye ba Minisitiri anenga indirimbo za Bruce Melody

Uko imyaka ihita indi igataha muzika nyarwanda irarushaho gutera imbere, abafana bakaryoherwa ari nako bayitangaho ibitekerezo ngo irusheho gukorwa bishimishije.Mu kiganiro “Good morning Rwanda” cyatambutse kuri FLash TV ,mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere umuturage yifashishije Watsup yohereza ubutumwa bunenga indirimbo z’umuhanzi Bruce Melody asaba umunyamakuru kubugeza kuri ba Minisitiri.

Ku bw’umutekano we yadusabye guhisha amazina  ye n’aho atuye. Yagize ati”Mwaramutse, nagiraga ngo mbatume kuri minisiteri ishinzwe umuco nurubyiruko n’ishinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango. Leta ihanganye n’ikibazo cy’inda zitateguwe ariko ntangazwa no kubona ubutumwa butangwa n’abahanzi muri iki gihe aho Umuntu aririmba yiyama abagore ngo ntibamugore (kungora ya Bruce melodie) yabona nta ngaruka ubu akaba atanga ubutumwa mu banyarwanda bweruye ku busambanyi nk’iyo urebye amashusho y’indirimbo irimo ngo bamuhe ntakigombera gutereta, akamanura ipantaro agashyira umugore ku gitanda ku mugaragaro kandi amagambo yose ari mu ndirimbo akagaragaza ubusambanyi. Ubu abana birirwa baziririmba bareba n’ayo mashusho Dore ko batari no ku ishuri. Ngaho namwe mumbwire. Ubwo kandi leta ikirirwa itabaza ngo inda nk’izo ziriyongera kandi abazishyigikira bidegembya.Muntumikire ni mubona igisubizo muzampe ka sms hano nkikurikire mu makuru yanyu meza nkunda.”

Uyu muturage atanze iki gitekerezo Nyuma y’inkuru nanone Celebzmagazine duherutse gutangaza y’abakunzi ba muzika baherutse kwandika banenga indirimbo “Do me” ihuriyemo abahanzikazi Queen Cha na Marina bivugwa ko ubutumwa buyumvikanamo ari ugushishikariza urubyiruko rw’abakobwa ubusambanyi n’abakuze “Sugar daddy” bo bazi gutanga amafaranga n’ibyishimo byo mu  buriri.

Abdou Bronze 

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *