Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey arasabwa gutanga ibisobanuro abone gusubizwa inshingano

Umutoza w’Amavubi Antoine Hey arotswa igitutu n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa Nyuma yo guta ikipe y’igihugu  akitahira iwabo mu Budage akayisiga habi ntampampu yagaragaje.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa25 Ukwakira 2017,nibwo Ferwafa yafashe umwanzuro wo kwandikira uyu mutoza Antoine Hey abazwa  impamvu yataye ikipe akagenda bakanamusaba ko yasobanura byimbitse impamvu yagiye ntaruhushya yahawe.

Antoine w’imyaka 46 y’amavuko yahawe umwanya wo gutoza Amavubi  ku ya 27 Gashyantare 2017 ahigitse abo bari mu ipiganwa  Ruis Aguas, Savoy, Ferwafa birangira imwemeje nk’umutoza bagirana amasezerano y’imyaka 2.

Hey yatangiye yitwara neza yitabira akazi kenkuko yagasabye,ariko nkuko tubikesha Bugingo Emmanuel ushinzwe Siporo muri Minisiteri yemeje ko bamwandikiye ibaruwa bamusaba kugaruka ku kazi ke.

Image result for Antoine Hey 

Mu magambo ye ati “Umutoza bambwiye ko ari mu Budage, Ferwafa yaramwandikiye imusaba kuza ku kazi, hari iminsi agomba kuba ari mu kiruhuko natwe tuzi ko Atari ku kazi,yagiye atabifitiye uruhushya, gusa hari icyo itegeko riteganya ku muntu utari ku kazi kandi atarabiherewe uburenganzira n’ababishinzwe”

Uyu mutoza bikavugwako ari gutererana Amavubi ,dore ko byatumye hatabaho imikino ya gicuti ndetse bikaba byaratumye  batitegura CHAN.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *