Umutoza w’Amavubi ugiye guhangana na Ethiopia yabanje gutanga ibisobanuro imbere ya FERWAFA na Minispoc

Nyuma yo kwerekeza i Burayi adasabye uruhushya,umutoza w’Amavubi Antoine Hey mbere yo kwerekeza mu mukino uzabahuza na Ethiopia imbere y’itangazamakuru yisobanuye kuri FERWAFA  na Minispoc  ahakana amakosa. 

Kuri uyu wa Kane  nibwo Antoine Hey  yahakanye amakosa yisobanuye avuga ko akazike yari akarimo ari gushaka abakinnyi b’Abanyarwanda bakina i Burayi,yungamo ko akazi ke kadasaba kuguma hamwe dore ko adakorera mu Biro cyane .

Image result for Antoine Hey

Antoine Hey yagize ati “Mu byukuri sinigeze nta akazi no mu masezerano twagiranye ntiharimo ko ngomba kuguma hano mu Rwanda aho naba mfite ibiro ngomba gusohokamo saa kumi n’imwe za nimugoroba.Nakoze ibyo nagombaga gukora kugira ngo nubahirize amasezerano yanjye neza kuko nagiye I Burayi ngiye gushaka abakinnyi b’Abanyarwanda bakina ku mugabane w’I Burayi.”

Antoine Hey ubwo yagarukaga mu Rwanda yakomeje akazi ke neza,azana n’amaraso mashya mu ikipe,ubwo yatangiraga guhamagara abakinnyi beza yifuza ko bazamufasha guhangana n’ikipe ya Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2018 imikino izabera i Maroc.

Image result for Antoine Hey

Mu cyumweru gishize nibwo abayobozi b’umupira w’amaguru hamwe n’abayobozi b’umuco na Siport,batangarizaga ibinyamakuru ko Antoine Hey batazi aho yagiye kandi atakibarizwa mu Rwanda.bakongera bavugako naramuka agarutse azatanga ubusobanuro bwimbitse.

Ibi yabitangazaga kuri Radiyo y’Igihugu,ikipe y’Amavubi irerekeza muri Ethiopia uyu munsi saa kumi,umutoza akomeza avuga ko atahana intsinzi.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *